Print

Abirabura baba muri Amerika biyemeje gufatanya na Afurika mu iterambere

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 February 2018 Yasuwe: 745

Abirabura baba muri Leta Zunze ubumwe z’ Amerika ntibemeranya na Perezida w’ iki gihugu Donald Trump uherutse kuvuga ko Afurika ari umusarane, batangije ubukangurambaga bugamije imikoranire hagati yabo na bene wabo baba muri Afurika.

Umuryango The Fellowship Grobal ufatanyije n’ umuryango Amahoro Human Respect batangirije ubu bukangurambaga bugamije guhuza abanyafurika baba muri Amerika na bagenzi babo bari muri Afurika ngo bafatanye ibikorwa bibateza imbere mu mugi wa Kigali.

Ni ubukangurambaga butangijwe nyuma y’ amezi atageze kuri atatu Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump asebeje Afurika aho yayigereranyije n’ umusarane.

Umunyakenya uba muri Amerika Bishop Joseph Tolton akaba ari nawe muyobozi w’ Umuryango The Fellowship Grobal avuga ko bibaje kuba Trump ageranya Afurika n’ umusarane.

Ati “Rimwe na rimwe yibwirira ko ari byiza kuvuga Afurika kuriya ariko birababaje, ninayo mpamvu dutangiza ubukangurambaga nk’ ubu ngo Afurika n’ Amerika bigirane imikoranire mu bya politiki n’ ubucuruzi…Abanyamerika bose ntabwo batekereza nka ”

Ni ubukangurambaga batangije mu gihe hari bamwe mu banyafurika bava muri uyu mugabane bibwira ko bagiye gushakira ubuzima buryoshye ku yindi migabane bamwe bikababiramo gutakaza ubuzima.

Tolton ati “Afurika irakize, ifite zahabu, ifite peterole, ifite diyama n’ ibindi. Muri ubu bukangurambaga Abanyafurika bazakangurirwa gukunda gakondo yabo.... Ntabwo buzabuza abirabura kugenda ariko hazagenda abafite icyo bagiye gukora hanze abasigaye bakore kandi n’ abagiye bage bagira uruhare mu ishoramari muri Afurika”


Umunyakenya uba muri Amerika Bishop Joseph Tolton

Nk’ umwe mu birabura baba muri Amerika avuga ko abira baba muri Amerika bakunda gakondo yabo ariyo Afurika ngo ibi bigaragazwa na filime ivuga kuri Afuruka baherutse igaragaza umuco gakondo nyafurika.

Ngo si Afurika yonyine izungukira mu mikoranire izava muri ubu bukangurambaga kuko Afurika nayo ifite byinshi yasangiza Amerika harimo n’ imico y’ abanyafurika.

Umuhanzi Kayitare Wayitare Ndebe uzwi mu ndirimbo Jenga Afurika, Abana b’ Afurika akaba ari nawe Perezida w’ Amahoro Human Respect avuga ko agiye gukundisha Abanyafurika umugabane wabo abinyujije mu ndirimbo.

Ati “Uyu mwaka icyo tugiye gukora ni ugukundisha Abanyarwanda Afurika yabo, nicyo cya mbere tugiye gukora tubinyuza mu bihangano , amakinamico, n’ itangazamakuru uko byagenda kose turizera ko hari urubyiruko rwinshi ruzahinduka rukareka kumva ko rugomba kujya i Burayi ko rugomba kujya muri Amerika”


Kayitare Wayitare Dembe

Mu byo Abanyafurika basafatanya n’ abirabura bagenzi baba muri Amerika harimo ubucuruzi, ikoranabuhanga n’ ibindi.

Ubu bukangurambaga buzakomererwa muri Uganda, Kenya, Rwanda, Cote d’ Ivoire, DRC, na USA.

Umuryango The Fellowship Global ukorana n’ insengero zirenga 100 zo muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, Kayitare ndembe avuga ko uyu muryango ariwe muterankunga w’ ubu bukangurambaga mu Rwanda.