Print

Miss Sonia Rolland ageze i Kigali [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 February 2018 Yasuwe: 2773

Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’ Ubufaransa akaba yaranabaye Miss w’ Ubufaransa muri iki gihugu Sonia Rolland yageze I Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 23 Gashyantare 2018

Sonia Rolland ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali (Kanombe) yakiriwe n’abantu batandukanye barimo na Miss Rwanda wo mu mwaka ushize wa 2017, Elsa Iradukunda.

Biteganyijwe ko Sonia Rolland azaba ari mubagize akanama nkemurampaka ku munsi wa nyuma wo gutora Miss Rwanda 2018 tariki ya 24 Gashyantare 2018.

Ni ku nshuro ya kabiri Sonia Rolland aje mu Rwanda mu marushanwa ya nyampinga kuko yanaherukaga muri iki gikorwa mu mwaka wa 2009 ubwo hatorwaga Grace Bahati nka Miss Rwanda w’umwaka wa 2009.

AMAFOTO