Print

Zari yatukanye ku karubanda nk’abashumba kubera abamubaza amakuru ya Diamond.

Yanditwe na: Muhire Jason 23 February 2018 Yasuwe: 14106

Umuherwe Zari Hassan nyuma yo gutangaza ko yatandukanye n’umugabo we, Diamond Platnumz, yihanangirije bikomeye abafana be ku mbuga nkoranyambaga bakomeza kumubaza iby’umugabo we (Diamond), ndetse akoresha imvugo igayitse asuzugura cyane abakorana na Diamond bose .

Abicishije mu amashsuho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari yavuze amagambo akakaye, yiyama abafana be kutazajya bakoresha inkuta ze ku mbuga nkoranyambaga bamutangariza ibya Diamond cyangwa se ibya nyina n’abandi afata nk’abaciriritse cyane, yongeraho ko adashaka ko inkuta ze zo kuri Instagram, Twitter, na Facebook zaba iz’amakuru ajyanye na Diamond n’indaya birirwana yita ko ziciriritse.

Zari yagize ati:”This platform is about Zari the Boss Lady. Not about Diamond, or his mum. What he did or what he din’t do. Not his side chics, his side whores, his low le bitches, his low life group.It’s not. It is about Zari, so can we talk about me not Diamond and his lowlife?”

Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati: “uru ni urubuga rwa Zari (The Boss Lady) ntabwo ari urwa Diamond cyangwa se nyina, ibyo bakoze cyangwa se batakoze, uruhande rwe cyangwa se indaya ziciriritse birirwana, ibigare by’abaciriritse birirwana,… ni urwa Zari, rero dushobora kuvuga kuri Zari, ntabwo ari Diamond n’ubuzima bwe buciriritse”.


Comments

Bibiche 25 February 2018

Very true. Diamond araciriritse cyane. Ariko na Zari kubera gukunda ibishashagirana no gukunda abagabo nk’urukiko, yabanye nuwo uciriritse ndetse amubyarira 2kids. So, naceceke kuko guciririka yagombaga kuba yarabibonye mbere. Jye ntaho mpuriye na Zari pe, mu bwiza na cash, ariko nahoraga mvuga ko Diamond ntamwemera. Noneho kureka Ivan ukajya kuri Diamond, ninko kwanga amata ugafata itabi.