Print

Amafoto y’umwana Rooney aherutse kubyara ari guca ibintu hirya no hino [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 February 2018 Yasuwe: 2405

Umugore wa Wayne Rooney rutahizamu w’ikipe ya Everton,Coleen yashyize hanze amafoto y’umwana wabo wa kane uherutse kuvuka mu minsi ishize none hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga niyo ari kubica.

Coleen Rooney yashyize hanze aya mafoto y’uyu mwana wabo wa kane nyuma y’icyumweru kimwe avutse,byatumye abakunzi b’uyu muryango bagenda bakwirakwiza aya mafoto hirya no hino.

Nyuma yo gushyira hanze iyi foto,Wayne Rooney nawe yashyize hanze andi mafoto y’abana be barimo Kai,Kit na Kley bateruye uyu murumuna wabo.

Rooney na Coleen bamaze iminsi bafitanye amakimbirane yatewe n’uko uyu rutahizamu yamuciye inyuma ubwo yari atwite.

Kai,imfura ya Rooney ateruye murumuna we

Wayne Rooney w’imyaka 32,yabaye umukinnyi w’ikirangirire mu ikipe ya Manchester United ndetse ayivamo nk’umunyabigwi ,agaruka mu ikipe ya Everton yamuzamuye.