Print

Weasel yihakanye kumugaragaro abana 35 ashinjwa kubyara kubakobwa batandukanye

Yanditwe na: Muhire Jason 23 February 2018 Yasuwe: 2155

Umuhanzi Douglas Mayanja uzwi ku izina rya Weasel Manizo, wo muri Uganda afite abana barenga 30, akaba avuga ko impamvu nyamukuru yamuteye kubyara benshi ku bagore batandukanye, ari ukubera urukundo abakunda.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo muri Uganda, Weasel yabajijwe intego afite mu kubyara aba bana, asubiza agira ati “Njye nkunda abana cyane, n’ubwo waza iwanjye mu rugo uzahasanga abana, ntabwo nzira abana”
Uyu musore udatangaza umubare w’abana yabyaye,gusa akaba yemeza ko afite abagera batatu yakomeje avuga ko n’ubu hari abagore bakimusaba ko yabatera inda .

Mu mwaka wa 2016, ubwo Weasel yavugwagaho abana basaga 20, yarabihakanye avuga ko afite abana batatu Yagize ati “Mfite abana batatu kandi ndabazi, ntabwo mfite abana 20 nk’uko abantu babivuga”.

N’ubwo Weasel atajya yemera kuvuga umubare w’abana afite, ibinyamakuru byinshi byagiye bitangaza ko uyu musore ashobora kuba afite abana basaga 35 yabyaye ku bagore batandukanye bagera kuri 25 .