Print

Migi yatangaje uko APR FC ihagaze mbere yo guhura na Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 February 2018 Yasuwe: 1339

Kapiteni w’ikipe ya APR FC Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko APR FC ihagaze neza ndetse yiteguye kongera gutsinda ikipe ya APR FC mu mukino wa shampiyona uteganyijwe ku munsi w’ejo taliki ya 25 Gashyantare 2018.

Migi yatabgaje ko ikipe ya APR FC yakoreye imyitozo ihagije muri Seychelles ndetse umwuka umeze neza mu bakinnyi kandi biteguye kongera gutsinda Rayon Sports nkuko babigenje mu gikombe cy’intwari.

Yagize ati “Turiteguye kandi tumeze neza kandi imyitozo ihagije twarayikoze na morali mu bakinnyi iruzuye,nta kizatubuza kwitwara neza gusa uwiteguye neza niwe uzatsinda.”

Issa ukunze kubabaza Rayon Sports ariteguye

Migi wagoye Rayon Sports mu mikino y’igikombe cy’intwari,yavuze ko kuba baheruka gutsinda Rayon Sports bizakomeza uyu mukino ndetse nayo izaza ishaka kwihorera.

APR FC ihagaze neza muri iyi minsi

Rayon Sports na APR FC zimaze guhura inshuro 46 muri Shampiyona y’u Rwanda, aho Rayon Sports yatsinze imikino 13, APR FC itsinda 18, zinganya imikino 15.

Ejo hazaca uwambaye

Uyu mukino w’umunsi wa 11 utarakiniwe igihe kubera amakipe yombi yiteguraga imikino Nyafurika, uzabera kuri stade Amahoro guhera saa 15h30.