Print

Miss Elsa asoje manda hari benshi agaruriye icyizere cy’ubuzima

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 24 February 2018 Yasuwe: 1381

Umukobwa w’imibiri yombi w’I Gikondo mu mujyi wa Kigali asoje manda y’umwaka yambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017; Iradukunda Elsa w’imyaka 19 y’amavuko usize agaruriye benshi icyizere cy’ubuzima.

Abategura Miss Rwanda binyuze muri kompanyi ya Rwanda Inspiration Back Up bavuga ko badashobora kwiha amanota ku bikorwa bakoze muri 2017 bashingiye ku kuba barakoranye bya hafi na Miss Elsa bavuga ko byinshi bakoze byari ingirakamaro ku muryango nyarwanda kandi bishimira.

Elsa yiyamamarije mu ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Rubavu.Mu bakobwa 15 bageze mu cyiciro cya nyuma niwe waserutse imbere y’abandi bose agirwa umukobwa mwiza mu bwenge mu muco no mu buranga mu Rwanda hose.

Yambitswe ikamba rya Nyampinga w’U Rwanda ku wa 25 Gashyantare, 2017 abura ukwezi kumwe yizihije isabukuru y’imyaka 19 y’amavuko. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Gashyantare, 2018 nibwo hatangazwa umusimbura we mu birori bibera muri Kigali Convention Center.

Uyu mukobwa yiyamamaje afite umishinga ukomeye yashyize ku rutonde rw’imbere avuga ko azateza imbere ibikorwa bya Made in Rwanda, yahise atangira inshingano.

Elsa yagaragiwe na Miss Guelda n’abandi

Ibikorwa bya Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa

Werurwe, 2017:

- Ibikorwa by’ibanze by’uyu mukobwa byatangiranye n’igikorwa cyahujwe n’umunsi mpuzamahanga w’abagore aho ba Nyampinga bose uko bari 15 bahataniye ikamba basangiraga amata n’ababyeyi bibarukiye mu bitaro bya Muhima, n’abana babo.

Muri uku kwezi kandi; Miss Elsa yari mu ntara y’ iburengerazuba mu karere ka Karongi aho yasuye ikigo cy’ amashuri aganira n’ abakobwa bigayo basaga 700 ku kigo cy’ amashuri cya Lycee Notre damme d’ Afrique de Nyundo.Yakomereje mu kigo cyigisha ubuhanzi ndetse n’ ubugeni cya Nyundo naho aganira nabo ku bijyanye nibyo biga nabo bamwereka ko bamushyigikiye ku mushinga we w’ ibikorwa byo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Yasuye inganda zitadukanye muri gahunda ya Made in Rwanda

Gicurasi,2017

Yageze i wawa aganiriza abasore babayo

Iradukunda Elsa yasuye urubyiruko rwajyanywe kugororerwa ku kirwa cy’I Wawa bagirana ikiganiro bamugezaho ibyifuzo bafite na we abemerera kubabera umuvugizi wabo leta ikumva ibyo bakeneye.

Ibi byashimishije uru rubyiruko rw’I wawa harimo kuba uyu Nyampinga yaremeye kuzajya akorana nabo mu buryo bwa hafi ndetse akababera umuvugizi wabo mu kubavuganira kugira ngo bazajye babona akazi bitabagoye.

Iradukunda Elsa nawe yemereye uru rubyiruko ko agiye gukoresha imbaraga n’izina afite akabakorera ubuvigizi mu nzego zitandukanye bityo icyifuzo cyabo kigashyirwa mu bikorwa.

Elsa yasabiye uru rubyiruko rw’I wawa amafaranga ibihumbi 600 azagurwamo inka izajya ikamirwa aba basore bari kugororerwa ku kirwa cya Iwawa.

Miss Elsa yakomeje ibikorwa bye nk’uko yari yabyiyemeje ubwo yahataniraga ikamba aho ibikorwa bye yabyimuriye muri Karere ka Rubavu mu gihe cyingana n’icyumweru kimwe, yifatanyije n’abaganga mu gikorwa cyo kuvura abantu barwaye urushaza mu maso.

Yageze mu bitaro bya Gisenyi afatanya n’abaganga kuvura abantu barwaye urushaza mu maso abifashijwemo n’inzobere z’abaganga b’amaso b’i Kabgayi aho bavuye abantu 40. Ni igikorwa cyahurije hamwe abantu batandukanye aho havuwe abagera kuri 200 mu gihe kingana n’icyumweru kimwe.

Yavuje benshi indwara y’urushaja


Nzeri 2017:

Kuwa 26 Nzeri 2017 nibwo Iradukunda Elsa Miss Rwanda wa 2017 yavuye mu Rwanda yerekeza mu gihugu cy’ Ubudage aho yamuritse bimwe mu bikorwa bye nyuma ahava yerekeza mu marushanwa ya Miss World yabereye mu bushinwa.

Yanyuze mu gihugu cy’ ubudage mu mujyi wa Frankfurt ahura na bamwe mu bayobozi usura n’ uruganda rwa Sebamed rusanzwe rufasha Miss Rwanda.Mu rugendo rwe yanyuze mu bihugu nk’u Budage, u Bufaransa, u Buhorandi, Sweden, u Bubiligi, aho yagiye yamamaza ibikorerwa mu Rwanda nk’umushinga we yatanze ubwo yahataniraga ikamba.