Print

Hamaze kumenyekana umuhanzikazi uzasimbura Radio muri Goodlyfe

Yanditwe na: Muhire Jason 24 February 2018 Yasuwe: 2018

Umuhanzikazi, Sumi Crazy wo mu gihugu cya Uganda ni we ugiye gusimbura Radio wapfuye mu byumweru bitatu bishize, mu itsinda Goodlyfe.

Weasel aremeza aya makuru akavuga ko Crazy bazafatanya mu mishinga yose yari yaratangiranye na Radio, ari babiri bagize itsinda Goodlyfe .

Weasel akaba yabitangaje kuri iki gicamunsi hamwe n’ umunyamakuru wa Capital Fm ubwo baganiraga aho yavugaga agira aati “Sumi Krazy ni we wenyine ushobora gusimbura Radio mu muziki wanjye ndetse no mu mutima, tuzafatanyiriza hamwe ”.

Uyu musore Weasel Mayanja atangaje ibi nyuma y’ibihuha byagiye bitangazwa nyuma y’urupfu rwa Radio, bamwe bavuga ko ari Pallaso murumuna we bazakorana, abandi bagakeka ko ari King Saha nubwo bano bahanzi babyamaganiye kure ko batashobora .

Uyu mukobwa Crazy ugiye kwicara mu ntebe ya Radio mu itsinda rya Goodlyfe, asanzwe azwi mu muziki wo muri Uganda, n’indirimbo nka Mundayo, Ani, Levels,…nizindi zitandukanye zagiye zikundwa muriki gihugu .

Itsinda Goodlyfe ryatangiye mu mwaka wa 2008, rigizwe n’abasore babiri; Moses Radio wapfuye ku wa 1 Gashyantare 2018, na Weasel Manizo, ubu ugiye gukomezanya na Crazy.