Print

Tanzania: A.Y yakoze ubukwe bw’akataraboneka n’umunyarwandakazi Umunyana

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 24 February 2018 Yasuwe: 3539

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare, 2018 nibwo Umuraperi AY uri mu bahanzi bubashywe mu gihugu cya Tanzaniya yakoze ubukwe n’umukunzi we w’umunyarwandakazi witwa Umunyana Rehema mu birori bikomeye byabereye mu mujyi wa Dar Es Salaam.

Ubukwe bubaye nyuma y’uko ku wa 10 Gashyantare, 2018 A.Y asabye anakwa Remy mu birori byabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera mu Nta y’Iburasirazuba.Inshuti n’abavandimwe bari baje gushyigikira uyu muryango mushya.

Mu ukuboza 2016, nibwo AY yerekanye ku nshuro ya mbere umukobwa bakundana ukomoka mu Rwanda. Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka A.Y., ni umuraperi ukomeye muri Tanzania, yavutse ku itariki ya 5 Nyakanga 1981.

Mu bihe bitandukanye A.Y yagiye agaragaza ko akunda uyu mukobwa

Nyuma yo gusabwa Remy yashimwe na benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Tanzaniya bavuga ko ari umwana wabo abandi barimo n’umugore w’umusesenguzi muri Politiki bavuga ko uyu mukobwa yaba yarabeshya ibisekure bye.Uyu mugore witwa Mange kimbambi kuri konti ya instagram wavuze ko abantu benshi bibeshye ku nkomoko ya Remy avuga ko atari umunyarwandakazi nk’uko byagiye bitangazwa.

Amashusho yafatiwe mu muhango wo gusaba no gukwa

Mange yavuze ko Umunyana Rehema uzwi nka Remy ugiye kurongorwa n’umuraperi A.Y ari umunyatanzaniyakazi ufite ukomoko muri Oman.Uyu mugore usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika yanditse ubutumwa burebure asobanura neza uko azi imizi y’uyu mukobwa Remy.

Yagize ati “Uriya mukobwa yitwa Rehema Sudi Suleiman. Ise ni umunyatanzaniya ijana ku ijana atuye Mwanza. Sekuru ubyara se ni umunyatanzaniya ufite inkomoka muri Omani naho nyirakuru ubyara se ni Umunyambo w’i karagwe. Sebukwe wa AY ni imvange y’umwarabu n’umunyambo.”

Yungamo ati "Nyina w’uwo mukobwa(aravuga Remy) niwe munyarwandakazi, ise na nyina bagitandukana, nyina yajyanye abana be mu Rwanda. None ni gute uyu mukobwa yitwa umunyarwandakazi ntabe umunyatanzaniyakazi? Uyu ni uwacu.
Abanyarwanda nibo bahawe amashimwe gusa...nibagende nibakomeza kumwiyitirira tuzamurwanira nk’uko twaraniye umusozi wa Kilimanjaro abakenya bashatse kuwutwiba."


A.Y yari acyeye mu bukwe bwe




Mu muhango wo gusaba no gukwa