Print

Amikoro yatumye Muhire Hassan asezera muri Miroplast FC ishobora gusenyuka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 February 2018 Yasuwe: 423

Umutoza mukuru w’ikipe ya Miroplast Muhire Hassan yamaze kwandikira ibaruwa isezera ubuyobozi bwe kubera kutubahiriza amasezerano bagiranye arimo no guhemba abakinnyi be neza.

Miroplast FC iri kugana habi ndetse ishobora gusenyuka

Uyu mutoza yafashe umwanzuro wo kwegura nyuma y’aho ikipe inaniwe kugera ku kibuga mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro yagombaga gucakirana na Sunrise bikarangira itewe mpaga.

Kubera kumara amezi 3 abakinnyi badahembwa,umutoza Hassan yanze gukomeza gukorera muri aka kavuyo ahitamo kwegura ndetse amakuru agera ku Umuryango ni uko bamwe mu bakinnyi bayo batangiye gutekereza kwigira ahandi cyane ko nta bushake ubuyobozi bubereka bwo kubishyura.

Nubwo Miroplast itari ihagaze neza muri shampiyona,yashoboye guhagama amakipe akomeye arimo Kiyovu Sports na Rayon Sports ariko kubera amikoro iherutse kunyagirwa na Etincelles mu mukino wa shampiyona ibitego 6-0.

Nubwo bitaremezwa neza,abakinnyi b’iyi kipe bashobora kutazongera gukina mu gihe ubuyobozi buzaba butarabishyura amafaranga yabo aho bivugwa ko iyi kipe ishobora no gusezera muri shampiyona mu minsi iri imbere.


Comments

Didier 25 February 2018

nyamara nyirayo ngo ari muri cimmitee izayobora ferwafa. akumiro n’amavunja.