Print

Udushya 7 twaranze itorwa rya Nyampinga w’ u Rwanda 2018

Yanditwe na: Muhire Jason 25 February 2018 Yasuwe: 8943

Mu Rwanda buri mwaka hatorwa umukobwa uhiga abandi Umuco ,Ubwiza,ndetse n’ ubwenge iri rushanwa rikaba ribaye ku inshuro yaryo ya Gatandatu kuva mu mwaka w’ 1993 n’ubwo haciyemo igihe kingana n’ imyaka 16 iri rushanwa rikaza gusubukurwa mu mwaka wa 2009.

Dore uko abakobwa bagiye bambikwa ikamba mu ibihe byahise :
Dalila UWERA
Grace BAHATI
Aurore K. MUTESI
Colombe AKIWACU
Doriane KUNDWA
Jolly MUTESI
Elsa Iradukunda
Kuri ubu hakaba hatowe : Nyampinga Iradukunda Liliane

Dore udushya twaranze uyu muhango wo gutora Nyampinga w’ u Rwanda 2018

1.Benshi ntibari biteze ko ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda 2018 ryakwambikwa Iradukunda Liliane


Mu marushanwa yo gutora Nyaminga w’ u Rwanda 2018 benshi ntibari biteze ko Iradukunda Liliane ashobora kwegukana iri kamba , kuko uyu mukobwa akenshi nta numwe wamwitagaho cyangwa ngo amwibandeho cyane nk’uko bamwe mu bakobwa barimo Umunyana Shanitah , Ishimwe Noriella , na Anasitasie bagiye bavugwa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda n’ubwo byaje kurangira uyu mukobwa abahigitse akabatwara ikamba .

2.Iradukunda Liliane yaranzwe n’ amarira menshi kubwo kumva ko abaye nyaminga w’ u Rwanda 2018

Ubwo Iradukunda Liliane yaramaze gutangazwa na Nyampinga Sonia, Miss France mu mwaka w’ ibihumbi 2000 yabuze aho akwirwa ndetse aratungurwa cyane . Ibi bikaba byaje gutuma asuka amarira menshi y’ ibyishimo kubwo guhabwa ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda 2018 .

3.Iradukunda Liliane yabaye Nyampinga wa kabiri mu Rwanda wegukanye ibihembo 2


Iradukunda Liliane akaba yabaye Nyampinga wa kabiri mu mateka y’ u Rwanda uhawe ibihembo 2 bitandukanye birimo kuba umukobwa uhiga abandi mu kuberwa no kwifotoza ( Miss Photogenic 2018) ndetse hakiyongeraho kwambikwa ikamba rya nyampinga w’ u Rwanda 2018 iki gihembo kikaba cyarahawe bwa mbere na Nyaminga w’ u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa .

4.Imyambarire idasanzwe kuri ba Nyampinga ndetse n’ abafana bari baje kubashyigikira



Mu dushya dutandukanye twaranze itorwa rya Nyampinga w’ u Rwanda 2018 hagaragayemo imyambarire idasanzwe haba kubakobwa 20 bahataniraga iri kamba ndetse na bamwe mubakobwa bari baje kubashyigikira . Hari abafotowe bambaye ubusa kubwo kwambara impenure .

5.Irushanwa ryitabiriwe n’ abanyamahanga benshi bari baje kwirebera ubwiza bw’ abakobwa bo mu Rwanda .


Irushanwa ryo gutora Nyampinga uhiga abandi ubwiza , uburanga , ndetse n’ umuco hagaragayemo abanyamahanga benshi bari baje kwihera ijisho ubwiza bw’ abanyarwandakazi bari barimo guhatanira iri kamba. Bamwe muri bo bari bishyuye imyanya ihenze kugira ngo babashe kwirebera neza aba bakobwa

6.Ikizere cyahabwaga Umunyana Shanitah , Ishimwe Noriella , Uwase Ndahiro Liliane ndetse na Umutoniwase Paula batashye amara masa .



Haba kumbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse n’ ibiganiro by’ abantu benshi bahamyaga neza ko abakobwa 3 barimo, Ishimwe Noriella, Umutoniwase Paula na Uwase Ndahiro Liliane aribo baza gutoranywamo umukobwa uzaba Nyampinga w’ u Rwanda 2018.

Impamvu bashingiragaho babashyigikira ni uko mu minsi yashize Umunyana Shanitah yarashyigikiwe na Bishob Rugagi umubwiriza butumwa ukomeye ndetse na Ishimwe Noriella yarashyigikiwe na Rev Kayumba umuhanzi w’ indirimbo zihimbaza Imana ndetse na Uwase Ndahiro Liliane watanze arenga 1 000 000 kugira ngo azatorwe ndetse na Umutoniwase Paula umukobwa washituraga benshi kubera ubwiza bwe ndetse n’ uburanga bwe byaje kurangira aba bose batashye amara masa n’ubwo bose bari bifitiye ikizere kidasanzwe ko umwe muribo araza gutwara ikamba rya Nyaminga w’ u Rwanda 2018 .

7.Igitaramo cy’ u Rwanda cyagaragayemo Perezida w’Itorero ry’Igihugu, abahanzi nyarwanda ndetse n’ abakobwa bagiye bambikwa amakamba ahantu hatandukanye .




Sibyo gusa kuko iki gitaramo cyaje kugaragaramo Perezida w’Itorero ry’Igihugu abayobozi b’ igihugu Bamporiki Edouard wari waje kwihera ijisho irushanwa rya Nyampinga w’ u Rwanda.


Comments

ange 26 February 2018

Muratubeshye kuko na Bahati Grace yabaye miss photogenic aba na miss