Print

Icyamamare muri sinema cyatutse Trump kiramwandagaza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 February 2018 Yasuwe: 2358

Icyamamare mu gukina filimi Samuel L Jackson cyatutse bikomeye perezeda w’Amerika Donald Trump kubera ubutumwa aherutse gushyira kuri Tweeter ye avuga ko abarimu bo muri iki gihugu bakagombye guhabwa imbunda mu gihe bari ku ishuli kugira ngo bazabashe kurinda abanyeshuli igihe habaye igitero cy’ubwihebe.

Ibi Trump yabitangaje nyuma y’aho umusore w’imyaka 19 Nikolas Cruz ateye ikigo cy’amashuli cya Marjory Stoneman Douglas High School cy’ahitwa Parkland muri Leta ya Florida ku I taliki ya 14 Gashyantare 2018 agahitana abanyeshuli basaga 17.

Samuel L Jackson yatutse Trump ibitutsi bibi cyane ku rukuta rwe rwa Twitter Umuryango utasubiramo,anenga aya magambo ya Trump aho yibajije niba hari umwe mu bari muri iki gitero waba yamusabye kwemerera abarimu gukoresha intwaro ku ishuli.

Ngubu ubutumwa Samuel L Jackson yanditse atuka Trump

Trump yavuze ko 20 ku ijana by’abarimu baba bafite ubumenyi ku gukoresha intwaro bakwiye kuzitunga kugira ngo niharamutse hongeye kuba ibitero nk’ibi, bazabashe gutabara abanyeshuli.

Nikolas Cruz uherutse kwica abanyeshuli 17