Print

Hamenyekanye amayeri Iradukunda Liliane yakoresheje ngo abe MISS Rwanda 2018

Yanditwe na: Muhire Jason 26 February 2018 Yasuwe: 8548

Mu Rwanda buri mwaka hatorwa umukobwa uhiga abandi ubwiza ,uburanga ,umuco iri rushanwa ryo gutora nyampinga w’ u Rwanda ribaye ku inshuro ya 6 nubwo hari abibaza amayeri abakobwa batandukanye bagiye bakoresha kugira ngo batorwe ntamenyekanye gusa nyampinga w’ u Rwanda 2018 yeruye ukuri ku amayeri yakoresheje kugirango yegukana iri kamba .

Iradukunda Liliane umukobwa ufite imyaka 18 ndetse akaba yararangije amashuri yisumbuye umwaka ushize ubwo yaganiraga n’ itangazamakuru yatangaje amayeri yakoresheje kugira ngo abashe kwegukana ikamba rya nyampinga 2018 nubwo abantu bahamyaga neza ko hari ibanga yakoresheje .

Ubwo uyu mukobwa ukiri muto ndetse utari yitezweho ko yatwara iri kamba yatangarije ko ntabundi buryo buhambaye yakoresheje uretse kuba yarafashe umwanya we akegera Imana akayisenga ayereka ibyibuzo bye bikarangira abona inzozi ze zibaye impamo kubera gusenga Imana gusa kugira ngo ikomeje imube imbere muri aya marushanwa yo gutora umukobwa uhiga abandi ubwiza , uburanga ndetse n’ umuco.

Ku rundi ruhande ariko umuntu yakwibaza niba uyu mukobwa ariwe uzi gusenga cyane cyangwa neza kurusha abandi. Ese abandi bo ntabwo bigeze basenga? Abarambitsweho ibiganza n’ abapasiteri bo ko batatowe?