Print

Muyoboke muri Politiki nyuma yo gushwana na Charly&Nina

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 26 February 2018 Yasuwe: 2184

Alexis Muyoboke, umugabo wihebeye umuziki kuva kera akiri muri Kaminuza kugeza n’ubu yabifatikanyije no kurebera inyungu z’abahanzi batandukanye. Atandukanye na Charly&Nina hashize igihe atangaje ko abaye atagikora n’abakobwa yayoboka Politiki.

Ibi yabitangaje umwaka ushize ubwo yavugaga ko atandukanye na Charly&Nina ashobora kuzajya muri politiki aramutse atagikorana nabo.Aganira na The New Times yabajijwe uko azabyitwaramo igihe yaba atandukanye n’itsinda rya Charly na Nina.

Yasubije ati "nkunda cyane umuziki na Politiki ku buryo numva ko nzajya muri Politiki umuinsi umwe. Nakunze umuziki kuva niga muri Kaminuza, aho niteguriraga ibitaramo by’umuziki jyewe ubwanjye. Icyo gihe nigaga ibijyanye n’ubumenyi bwa politiki, ubwo rero numva nahindura icyerekezo, amasezerano yanjye na Charly na nina aramutse arangiye".

Muyoboke watunguwe bikomeye cyane no gusezerwa n’itsinda rya Charly na Nina yabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye barimo Tom Close, Dream Boyz, Urban Boyz, Social Mula, Kid gaju n’abandi.

Muyoboke yatandukanye n’itsinda rya Charly&Nina

Charly&Nina banditse itangazo basobanura ko nta mikoranira bagifitanye na Muyoboke ndetse na kompanyi ya Decent Entertainment,rigira riti “Turi kwita ku muziki wacu, tugiye gutangiza ikigo kizajya cyita kuri gahunda zacu hamwe no kwamamaza umuziki wacu. Niyo mpamvu twahisemo guhagarika imikoranire na Decent Entertainment nk’iducungira inyungu. Ntabwo baduhagarariye ndetse ntibemerewe kutuvuganira mu bijyanye n’akazi guhera kuri uyu wa 20 Gashyantare 2018.”

Muyoboke atandukanye n’aba bakobwa abasigiye imishinga ikomeye bashyize hanze n’indi biteguraga gushyira hanze.Bakoze indirimbo nyinshi zegukanye ibihembo bikomeye izindi zirakundwa ku rwego rwo hejuru.

Bakoze indirimbo nk’indoro bafatanyije n’umurundi Big Farious n’izindi, zirino izagiye zitwara ibihembo nka Owoma bakoranye Jeo Stady yahembwe muri Uganda Entertainment Awards umwaka ushize.Banakoze ibitaramo byahagurukije benshi birimo ibyo bakoreye ku mugabane w’u Burayi, ndetse n’icyo kumurika Album yabo ya mbere bakoreye i Kigali.