Print

Muhadjiri ntiyicuza kuba yarahawe ikarita itukura kuri Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 February 2018 Yasuwe: 779

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Hakizimana Muhadjiri yatangaje ko aticuza kuba yarahawe ikarita itukura ku mukino wo ku munsi w’ejo ikipe ye ya APR FC yasubiriye Rayon Sports ikayitsinda igitego 1-0.

Uyu musore watsinze igitego kimwe rukumbi cy’uyu mukino,yatangaje ko atigeze yicuza ku bw’ikarita ya kabiri y’umuhondo yahawe bivugwa ko yigushije mu rubuga rw’amahina yaje ikurikira iyo yahawe nyuma yo gutsinda igitego agakuramo umupira.

Yagize ati’Mu by’ukuri ikarita ya mbere ninjye wayihesheje kuko ibyishimo birahenda gusa ntabwo nicuza kuba nahawe ikarita y’umutuku kuko nategewe mu rubuga rw’amahina.Ndashimira abakinnyi bagenzi banjye kuba babashije kuziba icyuho cyanjye.”

Muhadjiri yabashije gutsinda ikipe ya Rayon Sports igitego mu mikino 2 bakinnye muri uku kwezi kwa kabiri,cyane ko yayitsinze igitego cya mbere muri 2-1 bayitsinze mu gikombe cy’intwari