Print

Khloé Kardashian yahishuye igihe azibarukira umwana wa Tristan Thompson

Yanditwe na: Muhire Jason 27 February 2018 Yasuwe: 732

Umunyamideli ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika ariwe Khloé Kardashian ubusanzwe ufitanye isano na Kim Kardashian , yashyize hanze amafoto agaragaza inda y’ imvutsi mu gihe habura ukwezi kumwe ngo yibaruke .

Nk’ uko tubikesha ikinyamakuru Dailymail mu nkuru yacyo ivuga ko umunyamideli Khloé Kardashian yashyize hanze amafoto aherekejwe n’ amashusho ahamya neza ko habura igihe gito Khloé akibaruka umwana we na Tristan Thompson umukinnyi ukomeye mu mukino w’ amaboko(Basketball) muri leta zunze ubumwe za Amerika bamaranye igihe kingana n’ umwaka n’ igice .

Ibi byaje kuba impamo ubwo yashyiraga amashusho ku rukuta rwe rwa snapchat ahamya ko yishimye cyane kandi atewe ishema nuko habura ukwezi kumwe ngo yibaruke umwana.

Khloé Kardashian amaze kubyara inshuro 3 ndetse akaba akomoka mu muryango uzwi cyane w’aba Kardashian aho avukana na, Kylie Jenner, Kourtney Kardashian, Kim Kardashian, umuryango wose ukaba uhuriye ku izina ry’umuryango “Kardashian” , abasore yakundanye nabo harimo James Harden , Lamar Odom bose yatandukanye nabo ubu akaba ari mu buryohe bw’urukundo na Tristan Thompson.


Comments

lil bow 28 February 2018

Khloé Kardashian amaze kubyara inshuro 3?