Print

Mu magambo ateye agahinda Robert Mugabe yasangije AU ubuzima abayemo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 27 February 2018 Yasuwe: 4299

Uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe Robert Gabriel Mugabe yatangaje ko umugore we Grace Mugabe ahora mu marira adashira yongeraho ko nawe aho ari adatekanye.

Yavuze ko uyu wahoze ari umugore wa Perezida kuri ubu atotezwa n’ ubutegetsi bwasimbuye ubw’ umugabo we (ubwa Mnangagwa).

Robert Mugabo mu ntangiriro z’ iki Cyumweru yahamagaye umuyobozi w’ umuryango w’ ubumwe bw’ Afurika Moussa Faki Mahamat amubwira ko adatekanye nk’ uko Moussa Faki Mahamat yabibwiwe.

Yagize ati “Barakubwiye ngo ndatekanye, ariko se ubu nibwo buzima kwiriye kubamo?”

Yakomeje agira ati "Umugore wanjye arira buri munsi. Baramutoteza… Ndi igiki ntafite umugore wanjye , ntafite umugore wanjye? Ntabwo dutekanye. Ibyo itegeteko nshinga ritwemerera barabinyimye.”

Yunzemo ati "Ntugire ngo wenda ndimo kuririra inyungu zanjye bwite, niyemeje kurwana ngo mbohore abaturage, ntabwo ari inyungu zanjye narwaniraga ariko se kuki banyima ibyo itegeko nshinga rinyemerera”

"Kuki batoteza abaturage? Bamwe muri bo n’ ibikoresho by’ abakomeye. Ni gute wirukana Umuyobozi wa kaminuza kubera impamyabumenyi mpimbano ya PhD? Bamwe muri bo ni ibicucu n’ injiji”.

Mu cyumweru gishize nibwo Umuyobozi wa Kaminuza ya Zimbabwe, Levy Nyagura, yatawe muri yombi akekwaho gushugurikira impamyabumenyi y’ ikirenga PhD Madame Grace, umugore wa Mugabe.

Mugabe avuga ko mbere y’ uko umugore we abona dogitora yabanje kwiga mu Bushinwa akarangizayo.

Ati “Byari byoroshye.Umugore wanjye yize mbibona abona dogitora, ni gute umuntu abyuka mu gitondo agahimba ikintu ngo umugore wanjye afite dogitora atakoreye?”

Ibi bitangajwe mu gihe hashize amezi atatu gusa Robert Mugabe wari Perezida wa Zimbabwe yeguye kuri uyu mwanya yo kotswa igitutu n’ igisirikare ngo ave ku butegetsi.