Print

Ubuzima bw’ umwami wa Maroc bwatabawe n’ abaganga bo mu Bufaransa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 27 February 2018 Yasuwe: 1296

Umwami w’ ubwami bwa Maroc kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2018 abaganga bo mu Bufaransa bamubaze umutima bigenda neza nk’ uko byatangajwe n’ ibiro ntara makuru bya Maroc.

Umwami Muhammed V yabazwe nyuma yo kujyanywa I Paris avuga ko umutima we utarimo gutera neza.

Uyu mwami Muhammed w’ imyaka 54 yimye mu 1999 nyuma y’ uko Ise Hassan II yari amaze gutanga biturutse ku burwayi bw’ umutima.

Muhammed yaherukaga kujya kwivuriza mu Bufaransa yivuza uburwayi bw’ amaso.