Print

Colombe mu ishusho nshya y’imideli nk’uwatwaye urumuri rw’abakobwa 2014

Yanditwe na: Muhire Jason 27 February 2018 Yasuwe: 3473

Nyampinga Akiwacu Colombe wegukanye ikamba rya Nyaminga w’u Rwanda mu mwaka wa 2014 akomeje urugendo rwo kwamamaza imideli i Paris mu gihugu cy’ ubufaransa.

Akiwacu Colombe kuri ubu umaze igihe kingana n’ imyaka ine yibera i Paris mu bikorwa bijyanye no kwamamaza imideli akomeje gushyira yashyize hanze amafoto atandukanye agaragaza bimwe mu bikorwa ahugiyemo birimo nko kuba yaramaze gufungura kompanyi ijyanye no gucuruza imyambaro igezweho ku bakobwa ndetse n’ Abagore bakunda kurimba.

Kuri konti ze kandi usangaho amafoto atandukanye arimo gukora imyitozo ngororamubiri.Amafoto yambaye ubusa kugice cyo hejuru.Amafoto yambaye amakanzu maremare ndetse n’ay’iyindi mideli itandukanye agaragaza mu mafoto .





Comments

NIYONSENGA 1 March 2018

Umwuga wa Mannequin ntabwo ari mwiza na gato.Ndabivuga nk’umuntu wabaye muli France.Nibyo koko winjiza amafaranga menshi.Ariko kubera ko Abazungu bakunda aba Mannequin cyane,bituma babashaka,bakabaha amafaranga menshi,bagasambana.Mannequin usanga ari nk’ikigirwamana.Baba bamureba aho ageze hose.Haba muli za Tramways,bus n’ahandi.Impamvu mvuga ko atari umwuga mwiza,nuko utuma abakobwa biyandarika.


M,E 27 February 2018

uyu niwe Miss wibihe byose noho abandoned barabeshya share.