Print

Abahanzi batandukanye bifurije urugo ruhire A.Y n’ umufasha we Rehema

Yanditwe na: Muhire Jason 27 February 2018 Yasuwe: 1821

Umuraperi wakunzwe mu bihe byahise A.Y Taliki ya 10 Gashyantare 2018 nibwo yasabye anakwa Umunyana Remy mu birori byabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba. Aho inshuti n’abavandimwe baribaje gushyigikira uyu muryango mushya .

Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka A.Y umuhanzi wavutseTalikiya 5 Nyakanga 1981 akaza gukundwa mu ndirimbo zitandukanye nka Zigo Rmx ,Touch me Touch Me , Nasema nao n’izindi .Talikiya 24 Gashyantare uyu mwaka nibwo yakoze ubukwe n’ umunyarwandakazi witwa Umunyana Rehema mu birori bikomeye byabereye mu murwa mukuru wa Tanzania i Dar Es Salaam .

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje gusakazwa amafoto agaragaza amarangamutima ya bamwe mu bahanzi bagiye bamubwira ko bamushyigikiye kubwo gutera intambwe akiyemeza kubana akaramata n’umukunzi we nyuma y’ imyaka 5 bakundana .

Abahanzi bafashe umwanya wabo bakifuriza mugenzi wabo urugo ruhire harimo icyamamare Diamond Platnumz,Jose Chameleone ndetse n’ umuhanzi Alpha Rwirangira wamamaye ubwo yatwaraga igihembo cya Tusker Project Fam ya 3 .