Print

Umucuruzikazi Deyonce arakataje mu gutigisa internet (Amafoto)

Yanditwe na: Muhire Jason 27 February 2018 Yasuwe: 3860

Deyonce umukobwa ukora ibijyanye no gucuruza ibirungo (Make Up) ubusanzwe bikunze gukoreshwa n’ abari n’ abategarugori mu rwego rwo kongera ubwiza bwabo kumubiri, akomeje gushyira hanze amafoto ashotora benshi.


Deyonce w’imyaka 24 ukomoka muri Uganda aho kuri ubu asigaye abarizwa muri Afurikay’Epfo, akomeje kugenda yibasira imbuga nkoranyambaga asakaza ho amafoto agaragara yambaye umwambaro wa Bikini aho abenshi babibona nk’ intandaro yo kugirango yibonere abaguzi b’ ibicuruzwa bye.

Ibi byabaye kuri uyu wa mbere ubwo uyumucuruzikazi yashyiraga hanze amafoto atandukanye agaragara yiyambitse umwambaro benshi bakunze kwambara bari ku mazi “Bikini” .

Deyonce yongeye kugaruka mu itangazamakuru nyuma y’uko mu mwaka wa 2016 yigeze gushyira hanze ifoto yambaye ikariso ndetse ikurikirwa n’ amagambo avuga ko ariyo mpano yageneye abamukunda bose ku munsi mukuru wa Noheri .