Print

Mu ijoro yambikiwemo ikamba Miss Rwanda 2018 yaraye ashikagurika-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 27 February 2018 Yasuwe: 3984

Iradukunda izina rihiriwe ryikurikiranya (2017,2018); Liliane umukobwa w’urubavu ruto wandikishije amateka mashya, ubuzima buhindurirwa mu maso ya benshi yivugira ko mu ijoro yambikiwemo ikamba rya tariki ya 24 Gashyantare, 2018 yaraye ashikagurika atiyumvisha neza ko ariwe wahawe urumuri rw’abakobwa b’U Rwanda umwaka wose.

Liliane w’imyaka 18 y’amavuko yivugira ko yashikaguritse inshuro enye asinziriye, ni umukobwa urangwa no guseka akanyuzamo akanatebya binyura benshi.Yemejwe nka Nyampinga w’U Rwanda mu ijoro rya tariki ya 24 Gashyantare ahagana saa tanu n’iminota micye.

Yavuze ko ku Cyumweru ageze iwabo nyuma y’ibyishimo bikomeye yasangiye n’umuryango we yasinziriye ariko ngo yashikaguritse inshuro zigera kuri enye zose arota ko yabaye Nyampinga, ariko yashyira ubwenge ku gihe akibuka ko atari inzozi ahubwo ari ukuri koko.

Yagaragiwe n’abakobwa babiri Umunyana Shanitah (igisonga cya mbere), Irebe Natacha Ursule(igisonga cya kabiri)

Ni mu kiganiro yahaye The NewTimes yagize ati "Naje kumenya ko ibyo ndimo atari inzozi. Impamvu byabaga nuko nari ntariyumvisha ko nabanye Nyampinga w’u Rwanda. Ariko koko inzozi zari zabaye impamo".

Akomeza avuga ko akiri umwana kugeza agejeje imyaka y’ubukure atigeze yiyumvisha ko yaba Nyampinga w’u Rwanda, ngo mu bakobwa 20 bari bahataniye ikamba niwe wenyine wari utuje kubarusha.

Yanavuze ko kuva Miss Rwanda yatangira atajyaga yiyumvisha ko yakomeza mu kindi cyiciro yabaga ahatanyemo.Ati " Buri cyiciro nagiye njyamo mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda cyagiye kintungura. Hari ubwo nari nasigaye ariko nagize kwizera muri jye. Ntabwo nigeze ncika intege, kandi Imana na yo yabaye mu ruhande rwanjye".

Iradukunda Liliane ari mu banyeshuri barangije amasomo yabo mu ishuri ya APADE riherereye mu Karere ka Kicukiro.Mu mashuri yisumbuye yakurikiranye ibijyanye n’ubukerarugendo.Imbere y’akanama nkemurampaka yanabajijwe ibibazo bijyanye n’ubukerarugendo byanamugejeje ku ikamba ryarijije benshi; asubiza "Bitewe nuko nkunda ubukerarugendo. nziga ubukerarugendo kandi mbe n’umushoramari muri uru rwego".

Yasobanuye incamake y’umushinga agaragaza ko atazashinga intebe ku bukerarugendo bushingiye ku muco gusa ahubwo ko azagura amarembo,ati " Nzi ko abandi bakobwa 19 nabo bagiye bagira imishinga, ndifuza gukorana na bo tugafatanya guteza imbere igihugu cyanjye".

Uretse kuba yarabaye Nyampinga w’u Rwanda 2018 (ibintu ahuriyeho na mugenzi we Iradukunda Elsa) uyu mukobwa yanambitswe ikamba rya Miss Photogenic.Mu bihembo yahawe harimo n’imodoka ya Suzuki ifite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.Buri kwezi kuri konti ye azajya asangaho umushahara w’amafaranga ibihumbi 800.000 Frw azafata mu gihe kingana n’umwaka.

Kompanyi y’ubucuruzi ya Rwandair yamuhaye itike yo gutembera mu bihugu bitandukanye ashaka byiyongera ku bindi bihembo bikomeye byatanzwe n’abaterankunga bafatanya n’abategura Miss Rwanda.