Print

Police FC inganyije na AS Kigali mu mukino w’ishyiraniro,Kiyovu inanirwa Kirehe FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 February 2018 Yasuwe: 965

Mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’u Rwanda wahuje amakipe akomeye Police FC na AS Kigali ku kicukiro,urangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2 mu gihe Kirehe ihagamye Kiyovu Sports banganya 0-0.

Muri uyu mukino witabiriwe n’abafana mbarwa,ikipe ya Police FC niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Songa Isaie wari umaze iminsi mu mvune ku munota wa 45 w’umukino.

Mu gice cya kabiri ikipe ya AS Kigali yatangiye irusha cyane Police FC ndetse ihita yishyura igitego ku munota wa 48 gitsinzwe na Mbaraga Jimmy ku mupira mwiza yahawe na Kalanda Frank.

Ku munota wa 65,ba myugariro b’ikipe ya Police FC barangaye bituma umusore Hamidou Ndayisaba abonera ikipe ya AS Kigali igitego cya 2 cyaje kwishyurwa na Hakizimana Mirafa ku munota wa 88 byatumye amakipe arangiza agabanye amanota.

Mu wundi mukino wabereye I Kirehe,ikipe ya Kirehe FC yahagamye Kirehe FC ya Casa Mbungo na Mugheni Fabrice banganya 0-0.

Kiyovu Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 24,AS Kigali n’iya kabiri n’amanota 22,APR FC n’iya 3 n’amanota 20 mu gihe Police FC ari iya 4 n’amanota 19,Rayon Sports n’iya 5 n’amanota 18.