Print

Perezida wa Rayon Sports Muvunyi arashinjwa kunyereza miliyari ya SOPYRWA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 February 2018 Yasuwe: 2045

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Muvunyi Paul yarezwe mu rukiko rw’ikirenga n’uruganda rutunganya umusaruro w’ibireti, Horizon-SOPYRWA, rumushinja kunyereza amafaranga yarwo asaga miliyari ubwo yari arubereye umuyobozi.


Muvunyi amerewe nabi na SOPYRWA

Muvunyi yashinjwe n’uru ruganda rwa SOPYRWA ko mu mwaka wa 2007 ubwo yari umuyobozi w’inama y’ubutegetsi warwo, yanyereje amadolari 1 200 000 (asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda) yavuye mu mushongi w’ibireti ungana na toni 20 zari zigiye koherezwa hanze.

Abahagarariye SOPYRWA bavuga ko uwo mushongi wapakiwe imodoka uvanwa i Musanze ku cyicaro cy’uruganda,woherezwa i Kigali aho wagombaga kuva ukomeza mu mahanga,aho amafaranga yavuyemo atigeze agera kuri konti z’uruganda.

Uruhande rwa Muvunyi rwahakanye ibi birego ndetse ruvuga ko uwo mushongi utigeze ujya hanze wageze i Kigali bikaba ngombwa ko ugarurwa i Musanze ku ruganda ndetse rugaragaza icyemezo ruvuga ko rwakuye mu biro bishinzwe gasutamo ku kibuga cy’indege rwerekana ko uwo mushongi utigeze usohoka,ibintu byahakanwe na SOPYRWA yavuze ko iki cyemezo kitagakwiye kwemeRwa kuko kitazwi aho cyavuye kandi kidasinyeho.

Impande zombi zimaze gutanga ingingo zishingiraho, Perezida w’iburanisha yavuze ko umwanzuro ku bubasha bw’urukiko uzasomwa tariki 6 Mata 2018.

Muvunyi yiyongereye kuri visi perezida wa Rayon Sports Gacinya Chance Dennis ufunzwe akurikiranyweho kunyereza imari ya Leta ubwo isosiyete ye ikwirakwiza amashanyarazi yakoraga mu karere ka Rusizi


Comments

munyemana 28 February 2018

Erega muli iyi si abantu bakira badakoze amanyanga nibo bake.No mu Burayi,Amerika,Asia n’ahandi,mujya mwumva Abaherwe benshi babashinja kunyereza umutungo.Abantu bibeshya ko ubuzima ari ubutunzi n’amafaranga gusa.
Nyamara turayata,tugapfa,tugahinduka zero.Ikibi kurusha ibindi,nuko abantu bibera mu byisi gusa ntibashake imana,batazaba muli paradizo.Imana ibita "abanzi" bayo nkuko muli Yakobo 4:4 havuga.Ikindi kandi,ntabwo bazazuka ku munsi w’imperuka uri hafi.YESU yigeze kubaza abantu ati byakumarira iki gukira cyane hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka.Aho gushaka ubukire gusa,dushake imana,dukore imirimo idusaba (urugero Yohana 14:12),nibwo tuzabaho iteka muli paradizo.Ibyo ntibivuga kudakora.Dukore kugirango tubeho,ariko dushake n’imana.