Print

Ibindi bimenyetso bishinja uwibye miliyoni 10 Rwf muri T2000

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 28 February 2018 Yasuwe: 1715

Iperereza ku bujura bwa miliyoni 10 bwabaye mu ntangiriro z’uku kwezi muri T2000 ryerekanye ibindi bimenyetso byerekana ko koko Nsengimana ashobora kuba yaribye aya mafaranga.

Ibimenyetso byatahuwe birimo moto eshatu zari zaraguzwe na Nsengimana aziguze muri ya mafaranga bikekwa ko yibye.

Nsengimana Ismael yahoze ari umukozi muri T2000, akaba akekwaho kwiba ayo mafaranga ku itariki ya 9 Gashyantare, akaza gufatwa asigaranye ibihumbi Magana ane na mirongo ine (440, 000Frw )by’amafaranga y’u Rwanda.

Nsengimana arakekwaho gukora ubu bujura bwa miliyoni icumi ubwo yasabwaga n’umukoresha we kubitsa miliyoni 36, ariko we akabitsa miliyoni 26 hanyuma agatorokana ziriya 10 akajya i Huye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko izi moto yari yaraguze zari zaratangiye gukoreshwa mu gutwara abagenzi mu karere ka Huye ari naho Nsengimana yafatiwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Yakomeje avuga ati:”Kugeza ubu kandi, abantu babiri nabo bamaze gufatwa barimo uwitwa Sikubwabo Eric wari waragurijwe na Nsengimana Miliyoni ebyiri, na mwene wabo wa Nsengimana witwa Ndayishimiye Samuel wari waranditsweho moto ebyiri.”

Uyu Sikubwabo ni nawe wari waracumbikiye Nsengimana mu minsi ya mbere ubwo yatorokeraga i Huye mbere y’uko yikodeshereza iye nzu.

CIP Kayigi yavuze ko aba bakekwa uko ari batatu bamaze koherezwa i Kigali aho icyaha cyabereye ngo abe ari naho gikurikiranirwa.