Print

APR FC yahagaritse abakinnyi 3 bitwaye nabi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 February 2018 Yasuwe: 1625

Ikipe ya APR FC yamaze guhagarika abakinnyi 3 barimo Twizerimana Martin Fabrice, Tuyishime Eric Congolais na Twizerimana Onesme kubera imyitwarire mibi.

Nkuko amakuru dukesha Ruhagoyacu abitangaza,aba basore bamaze guhagarikwa mu gihe kitazwi kubera imyitwarire mibi bagaragaje itarashimishije abatoza b’iyi kipe,byatumye babaregera ubuyobozi nabwo buhitamo kubahagarika.

Nkuko Jimmy Mulisa umutoza wa APR FC yabitangarije iki kinyamakuru,aba basore bamaze guhagarikwa ndetse ntibaza guhura na Miroplast uyu munsi.

Yagize ati “Ni byo koko abo bakinnyi bahagaritswe ariko Onesme we amaze igihe ahagaritswe abandi bahagaritswe uyu munsi bose bahanwe kubera imyitwarire mibi”.

APR FC iraza guhura na Miroplast mu mukino w’umunsi wa 12 uyu munsi, nubwo abakinnyi b’iyi kipe baherutse gutangaza ko batazongera gukina,ubuyobozi bwabo nibutabahemba amafaranga bubarimo.

Imikino itaganyijwe uyu munsi:
APR Vs Miroplast ( Stade ya Kigali , 15:30)
Mukura Vs Marines (Huye)
Sunrise Vs Amagaju (Nyagatare)
Bugesera Vs Etincelles Nyamata)