Print

Derulo yahawe ikiraka cyo gukora indirimbo y’ igikombe cy’ isi

Yanditwe na: Muhire Jason 28 February 2018 Yasuwe: 667

Umuhanzi w’ icyamamare Jason Derulo yasinye amasezerano na kompanyi ya Coca Cola yo kuzakora indirimbo izaririmbwa mu gikombe cy’ isi kizabera i Moscow mu gihugu cy’ uburusiya kuva taliki ya 14 Kamena uyu mwaka.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa FIFA World Cup ubusanzwe rutegura iyi mikino ihuza amakipe akomeye ku isi ,umuyobozi mukuru wa Fifa World Cup ariwe Gianni Infantino yavuze ko kubufatanye na Coke bahisemo kuzakorana n’ umuhanzi Jason Derulo kubera impano ye ndetse no kuba ari umwe mu bahanzi bakunzwe ku isi kubera indirimbo ze zirimo Tip Toe , Swalla , Talk Dirty , Wiggle ndetse n’ izindi .

Biteganyijwe ko iyi ndirimbo izasohoka taliki ya 16 Werurwe, izaririmbwa mbere y’uko amarushanwa atangira.

Mu myaka yashize abahanzi bagiye baririmba indirimbo zitangiza igikombe cy’ isi barimo umuhanzikazi Shakira na Pitbull aho uyu mwaka hatahiwe umuhanzi Jason Derulo wigeze gukandagira mu Rwanda rw’ imisozi igihumbi ubwo yazaga mu gitaramo cyo gusoza irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star II taliki ya 28 Nyakanga 2012 .