Print

Perezida wa Santarafurika yambitse imidari y’ishimwe ingabo z’u Rwanda-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 28 February 2018 Yasuwe: 956

Perezida wa Santarafurika (CAR), Nyakubahwa Prof Faustin Archange Touadera yambitse imidari y’ishimwe ya Loni Ingabo z’u Rwanda ba Ofisiye n’abasirikare bato ba batayo ya 4 ikorera m’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bwa (MINUSCA) muri centrafrica.

Uyu muhango wabereye ku biro by’Umukuru w’igihugu (Palais de la Reconnaissance), wari witabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye bo muri guverinoma.

Mw’ijambo rye, Umukuru w’igihugu Touadera yashimiye byimazeyo igihugu cy’u Rwanda n’ingabo z’u Rwanda kubunararibonye, disipuline n’ubwitange bagaragaje mu kazi kabo.

Yagize ati:“Turashima ubwitange mwakoranye akazi kanyu ko kubungabunga amahoro no kugarura ituze mu gihugu cyacu, turashima urukundo n’ubwitange mwatugaragarije mudushakira imibereho myiza turabibashimiye”.

Mw’ijambo rye, Umuyobozi w’Ingabo za Batayo ya 4, Lt Col Emmanuel Nyirihirwe yashimiye Umukuru w’Igihugu, guverinoma n’abaturage bose b’igihugu cya Centrafrica kuburyo babakiriye n’ubufatanye babagaragarije avuga ko aribyo byatumye buzuza inshingano zabo n’ubutumwa bahawe.

Yakomeje agaragaza ibikorwa byaranze ubutumwa bw’amahoro bari maze umwaka bakorera muri icyo gihugu.

Umuyobozi wa Batayo ya 4, yanashimiye Ubuyobozi bwa MINUSCA kubw’icyizere bwabagiriye kugirango abe aribo bahabwa inshingano zo kurinda Umuyobozi w’igihugu n’abandi bayobozi batandukanye muri icyo gihugu.

Uyu muhango ukaba waritabiiriwe n’abanyarwanda batuye muri iki gihugu cya Centrafrica. Biteganyijwe ko gusimburana kw’iyi Batayo ya 4 n’izabasimbura (Batayo 5) bizatangira ku I taliki ya 28 Gashyantare 2018.