Print

Agasembuye katumye bakorera imibonano mpuzabitsina munsi y’ikiraro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 February 2018 Yasuwe: 5556

Umugabo n’umugore bo muri Scotland batawe muri yombi na polisi yo muri iki gihugu kubera gufata ku gasembuye bagakorera imibonano mpuzabitsina munsi y’ikiraro bakabonwa n’abahisi n’abagenzi bacaga muri uwo muhanda.

Ubwo bari mu mugi wa Dundee, Frank Watt na Cheryl Johnstone bashatse gukora imibonano mpuzabitsina,babura uko babigenza niko kujya munsi y’ikiraro bariyaranja,gusa bagira ibyago bafatwa na camera zo ku mihanda byatumye abapolisi babafata barabafunga.

Aba bombi bemeye ko bafashwe bamaze iminota 35 bakora imibonano mpuzabitsina ndetse ntibigeze baterwa isoni n’abagenzi banyuraga muri uyu muhanda bakabavugiriza induru kugeza ubwo umupolisi yaje abahagarika ku mbaraga binyuze kuri camera zo ku mihanda (CCTV).

Umwuganizi wa Watt wakoranaga imibonano mpuzabitsina na Johnstone yavuze ko aba bombi bakoze aya mahano kubera agasembuye bari banyoye karangiza kakabandagaza.