Print

Israel Mbonyi yerekeje i Burayi mu rugendo adasobanura neza

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 28 February 2018 Yasuwe: 1546

Umuririmbyi Israel Mbonyicyambu yavuye mu Rwanda ku munsi w’ejo tariki 27 Gashyantare, 2018 yerekeje i Burayi mu rugendo atifuza kuvuga ho byinshi.Ni nyuma y’uko akoze igikorwa cy’urukundo aho yubakiye umuturage inzu yo kubamo.

Yamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana;azwi na benshi binyuze mu bihangano bye by’isana mitima.Yagiye mu gihugu cy’u Bufaransa aho azamara ibyumweru bitatu mu rugendo bivugwa ko ari urw’ivugabutumwa.

Yashyize ku rubuga rwa instagram ifoto yaherekeranyije amagambo avuga ko azagaruka vuba.Agiye i Burayi nyuma yo gutaha ku mugaragaro inzu yubakiye umuryango w’uwitwa Mucyo Eustache utishoboye uba mu mudugudu wa Buhororo mu kagali ka Kibenga, Umurenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo.

Mbonyi yemeje ko yavuye mu Rwanda


Comments

zuzu 2 March 2018

uwo mutima w’Impuhwe Imana iwugukomereze.