Print

Urubura rwinshi rwatwikiriye Emirates Stadium iraberaho umukino uhuza Arsenal na Manchester City

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 March 2018 Yasuwe: 1514

Ku munsi w’ejo nibwo hagaragaye amafoto agaragaza ikibuga cya Emirates stadium cyatwikiriwe bikomeye n’urubura byatumye benshi batekereza ko umukino w’uyu munsi urahuza Arsenal na Manchester City muri Premier League ushobora gusubikwa.

Hanze ya Emirates urubura ni rwose

Nubwo ku munsi w’ejo urubura rwinshi rwatumye ibikorwa byinshi bihagarara,ikibuga cya Emirates Stadium cyuzuye urubura ku buryo benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bagize impungenge ko uyu mukino utaza gukinwa cyane ko uteganyijwe ku I saa 21h30.

Abakinnyi ba Arsenal bakoreye imyitozo mu rubura

Biravugwa ko ikipe ya Manchester City ishobora kutabona uburyo bwo kuza I London kuri uyu mukino kubera ko za gariyamoshi n’indege byahagaze bishobora gutuma iterwa mpaga y’ibitego 3-0.

Abakinnyi ba Arsenal bagaragaye mu myitozo ya nyuma itegura uyu mukino bari mu rubura rwinshi cyane aho biteganyijwe ko n’uyu munsi rushobora gukomeza.

Arsenal irashaka kwihimura kuri Manchester City yayinyagiye ibitego 3-0 mu mukino wa nyuma wa Carabao Cup wabaye ku Cyumweru.




Aubameyang yari yifubitse umubiri wose