Print

Umukunzi wa Miss Mutesi Aurore yateye ivi

Yanditwe na: Muhire Jason 1 March 2018 Yasuwe: 2414

Nyampinga w’ u Rwanda 2012 Kayibanda Mutesi Aurore, ufite imyaka 26 y’amavuko yambitswe impeta na Egide Mbabazi ( uzwi nka Egide Fox ) bamaze igihe kingana n’ imyaka 4 bari mu rukundo amusaba ko yasamubera umugore’bimwe bimaze kumenyerwa ku izina ryo gutera ivi


Ibi birori byo kwambika impeta Nyampinga w’ u Rwanda 2012 Kayibanda Mutesi Aurore byabereye muri Pariki ya Grand Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika .

Urukundo rwa Egide Mbabazi ndetse na Kayibanda Mutesi Aurore rwatangiye kuvugwa mu Itangazamakuru mu mwaka wa 2014 ubwo bombi babwiranaga amagambo asize umunyu babinyujije ku nkuta zabo za instagram ,kuri uyu wa gatatu taliki ya 27 Egide Mbabazi yasabye umukunzi we ko yamubera umufasha. Ibi birori kandi byari byitabiriwe n’ inshuti zabo za hafi .

Ibi bije nyuma yuko taliki ya 21 Gashyantare Egide yamwifurije isabukuru nziza y’ amavuko . mu buzima busanzwe Egide Mbabazi ni umufotozi w’umunyarwanda wabigize umwuga kuri ubu wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika .