Print

Petrovic yagarutse mu ikipe ya APR FC kuba umutoza mukuru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 March 2018 Yasuwe: 1764

Uwahoze atoza ikipe ya APR FC umunya Serbia Dr Ljubomir "Ljupko" Petrović, yayigarutsemo nyuma y’imyaka 2 ayivuyemo aho aje gusimbura Jimmy Mulisa wari umutoza mukuru.

Petrovic yavuye muri APR FC mu buryo butavuzweho rumwe kubera kutavuga rumwe n’ubuyobozi bwayo ,ariko agarutse muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu aho agomba kungirizwa n’uwitwa Radanavic Miodrag yizaniye gusa bazafatanya na Jimmy Mulisa na Bizimana Didier.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Ruhagoyacu abitangaza, uyu musaza w’imyaka 70 y’amavuko yageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa kane, saa 01H00 yakorwa ku kibuga cy’indege n’umunyamabanga mukuru w’iyi kipe Kalisa Adolphe Camarade.

Inshingano ahanini uyu mutoza bamuhaye, ni ugufasha ikipe ya APR FC kwitwara neza mu mikino ya CAF Confederations Cup.

Petrovic wavuye muri APR FC akayisigira Dusan bivugwa ko yari umutetsi we,yatwaye igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’iburayi UEFA Champions League ari kumwe na Crvena Zvezda (Red star Belgrade) nayo yo muri Serbia mu mwaka wa 1991.