Print

Hamaze kumenyekana umunsi umuhanzi Davido azagerera i Kigali

Yanditwe na: Muhire Jason 1 March 2018 Yasuwe: 779

Umuhanzi Davido utegerejwe mu mujyi wa Kigali mu gitaramo kiswe “30 Billion Africa Tour 2018” azasesekara mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu .

David Adedeji Adeleke uzwi ku izina rya Davido umuhanzi umaze kwandika izina muri Afurika ndetse no ku mugabane w’ i Burayi yatumiwe mu gitaramo kiri mu by’uruhererekane yise ’30 Billion Africa Tour 2018’. kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Werurwe 2018 kuri Stade Amahoro i Remera.

Mu kiganiro Kanobana Judo Umuyobozi wa Positive Production yagiranye n’Itangazamakuru yavuze ko bageze kure imyiteguro ndetse ko ibisabwa byose ngo uyu muhanzi aririmbe byamaze gutegurwa .

Yagize ati “Imyiteguro twarayikoze neza, ku ruhande rwa Davido na we ariteguye ku buryo igisigaye ari ukuza mu Rwanda akaririmbira abafana be bamutegereje . Ntabwo turamenya neza isaha azahagerera ariko ni kuri uyu wa Gatanu, isaha izamenyekane bitewe n’ikibazo cy’indege ye dushaka gukemura.”

Kanobana Judo yakomeje yongeraho ko azava mu Rwanda amaze gukorana indirimbo na bamwe mu bahanzi nyarwanda ku bufatanye na Sony Music ndetse azasubira muri Nigeria amaze gutambagizwa mu duce twihariye tugize umujyi wa Kigali .