Print

Shadyboo yanyongeye ikibuno mu ndirimbo ya Davido ubura amasaha macye ngo agere mu Rwanda

Yanditwe na: Muhire Jason 2 March 2018 Yasuwe: 4356

Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamampaye ku kabyiniro ka Shadyboo umugore w’ abana 2 ukomeje kwamamara ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto n’ amashusho ashyiraho mu ijoro ryashize nibwo yashyize hanze amashusho arimo kubyina indirimbo y’ umuhanzi Davido yise FIA bigaragara ko akunda uyu muhanzi wo muri Nigeria.

Shadyboo akaba yashyize hanze aya mashusho kuri uyu mugoroba wo kuwa 4 mu masaha akuze ubwo yari yasuwe n’ inshutize bari kubyina indirimbo zitandukanye zirimo Tip Toe Rmx ,FIA , ndetse n’ izindi ,abantu benshi bakaba bemeje ko Mbabazi Shadia ubusanzwe uzwi nka Shadyboo ashobora kuba ari umufana ukomeye wa Davido utegerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu .

Uramutse witegereje aya mashusho agaragaza Shadyboo arimo kunyonga ikibuno cye zimwe mu mbyino zigezweho mu rubyiruko benshi bahise bemeza neza ko uyu mukobwa akunda indirimbo z’ uyu muhanzi Davido wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Fall, Aye ,Skelewu, Gobe ndetse n’ izindi .

Twakwibutsa ko Shadyboo ari umunyarwandakazi kuri ubu ukurikirwa n’ abantu barenga ibihumbi 200 kuri Instagram ndetse ukunze kugaragara mu dushya twinshi dutandukanye haba kuri murandasi binyuze mu mafoto ashyira hanze ndetse no mu myambarire ikunze ku muranga .
REBA AMAFOTO AGARAGAZA ARIMO KUBYINA INDRIMBO YA DAVIDO



Shadyboo akaba yohereje hanze aya mashusho mu rwego rwo kwerekana ko akunda umuhanzi Davido .
REBA HANO AMASHUSHO:


Comments

nirere dianne 3 March 2018

uri mwiza mugore we