Print

Perezida Kagame yatashye hoteli yatwaye miliyari 19 ashimira abagize uruhare mukuyubaka

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 March 2018 Yasuwe: 3787

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro EPIC Hotel yubatswe mu karere ka Nyagatare ku bufatanye bw’inzego za leta n’abikorera, yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 19 ashima abagize uruhare ngo yubakwe asaba abaturage gutinyuka kuyigana .

Iyi hoteli yayifunguye nyuma yo gusoza umwiherero wa 15 ku wa Kane tariki 1 Werurwe 2018.

Perezida Kagame yavuze ko kubaka iyi hoteli byatangiye ari igitekerezo ariko kikaza gushyirwa mu bikorwa, yemeza ko izindi zose zo ku isi ntacyo ziyirusha.

Yagize ati "Iyi hoteli ni urugero rw’iterambere twifuza. Izagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugengo ikazamure ubukungu bwacu. Abaturage b’Akarere ka Nyagatare ndetse n’abandi turabakangurira kujya baza bagakoresha ibyiza nk’ibi ngibi."

Iyi hoteli yubatswe ku bufatanye bw’Ihuriro ry’abikorera b’Iburasirazuba (EPIC) , uturere tw’Intara y’Iburasirazuba, Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB).

Mu 2012 ni bwo Perezida Kagame yasuye Akarere ka Nyagatare agira inama abikorera yo gutekereza uburyo bakemura ikibazo cy’amacumbi make mu Mujyi wa Nyagatare, igitekerezo cyo kubaka iyi hoteli y’inyenyeri enye kivuka ubwo.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya EPIC, Augustin Ntazinda, yavuze ko icyo gihe Perezida Kagame yabijeje ko azabafasha, akazanababera umukiliya, none nyuma y’imyaka itandatu hoteli itashywe hakoraniye aabayobozi bose uko bitabiriye umwiherero.

Umukuru w’ igihugu yavuze ko kandi umushinga w’iyi hoteli ukwiye kubera abatuye utundi turere urugero, kugira ngo barebereho bakore ibikorwa by’iterambere.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Fred Mufulukye, yavuze ko iyi hoteli yubatswe ku gitekerezo cya Perezida Kagame kandi yanakurikiranye iyubakwa ryayo, anatanga inama zafashaga "gukosora amakosa menshi byatumye igera kuri uru rwego."

Yakomeje agira ati "Iyi hoteli ije kudufasha kurushaho guteza imbere ubucuruzi n’ubukerarugendo mu ntara yacu, gutanga akazi ku rubyiruko ndetse no kongera amahirwe ku isoko ry’abahinzi n’aborozi."

CityBlue EPIC Hotel & Suites ifite ibyumba birindwi bishobora kwakira umuryango; 34 bisanzwe; 23 binini; 9 byiyubashye na kimwe gishobora kwakira Umukuru w’Igihugu.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Fred Mufulukye, yavuze ko iyi hoteli yubatswe ku gitekerezo cya Perezida Kagame kandi yanakurikiranye iyubakwa ryayo, anatanga inama zafashaga "gukosora amakosa menshi byatumye igera kuri uru rwego."

Yakomeje agira ati "Iyi hoteli ije kudufasha kurushaho guteza imbere ubucuruzi n’ubukerarugendo mu ntara yacu, gutanga akazi ku rubyiruko ndetse no kongera amahirwe ku isoko ry’abahinzi n’aborozi."

CityBlue EPIC Hotel & Suites ifite ibyumba birindwi bishobora kwakira umuryango; 34 bisanzwe; 23 binini; 9 byiyubashye na kimwe gishobora kwakira Umukuru w’Igihugu