Print

Umuhanzikazi Sheebah Karungi yatunguye abantu mu gitaramo yambaye imyenda idasanzwe

Yanditwe na: Muhire Jason 2 March 2018 Yasuwe: 2658

Umuhanzikazi Sheebah Karungi ukomoka mu gihugu cy’ abaturanyi cya Uganda yakoze agashya ubwo yaririmbaga mu gitaramo mu kabyiniro kazwi ku izina rya Amnesia gaherereye mu gihugu cy’ abaturanyi cya Uganda .

Igitaramo cyabaye mu ijoro ryashyize ubwo uyu muhanzi yatumirwaga mu gitaramo yagiye ku urubyiniro yambaye umwenda utangaje ndetse wabonaga ko uyu mwenda uteye ubwoba bitewe n’ uko ukoze, ntabwo ari inshuro ya mbere Sheebah avuzweho ibijyanye n’ imyambaro idasanzwe mu gitaramo , aho ubwe ku giti cye akunda kuvuga ko ari umwamikazi w’ udushya ndetse n’ imbyino , iyi mwenda ubusanzwe ikaba yambarwa n’ umuhanzikazi Lady Gaga .

Twakwibutsa ko umuhanzikazi Sheeba afite inkomoko mu Rwanda kuko Se ari Umunyarwanda , Mama we akaba ari Umunyankore , yigeze kuba mu Rwanda igihe akora akazi ko kubyina ikimansuro nyuma arabihagarika yerekeza muri Uganda aho yaririmbaga mu itsinda ry’ abakobwa ryiswe Obsessions .