Print

Kigali :Abacuruza amakariso yongera ibibuno by’ abakobwa bararira ayo kwarika

Yanditwe na: Muhire Jason 2 March 2018 Yasuwe: 3542

Bamwe mu bakobwa batuye mu mujyi wa Kigali bemeza ko hari bibatera kwishimira no kugura imyenda y’imbere ibahindurira ubwiza, nyuma yo kubona ko hari abo ahindurira ikimero bigatuma barangarirwa n’abasore cyangwa abagabo kuri ubu basanze ibyo bakora bitakigezweho.

Mu myaka 2 ishize nibwo mu Rwanda abakobwa benshi bari baharaye kugura amakariso yongera ingano yabo y’ ikibuno kugirango bagaragare neza mu maso y’ abasore , ibi byagiye bihira benshi abandi bibagwa nabi kuko hari abakubitwaga n’ abakunzi babo kubera kwambara iyi myenda yongera ikibuno kandi nacyo bagira ubusanzwe.

Bamwe mubo twaganiriye mu myaka 2 ishize bagiye batubwirae bimwe mu byatumaga bagura iyi mwambaro harimo nko kuba ituma bagaragaza ko bateye neza , Kutishimira uko baremwe ,ndetse n’ ibindi bitandukanye ,gusa uyu mwaka byaje guhindura isura kuko abayambaraga bose baje kumenya ko bishuka ndetse ko byabagiraho ingaruka mbi.

Uyu mwaka byamaze guhindura ishusho kuko bamwe mu bacuruza iyi myenda mu mujyi wa Kigali barahamya ko bahuye n’ igihombo gikomeye kubera ko itakigurwa nkuko byahozeho nka mbere .

Umucuruzi witwa Umutoni Viviane yabwiye Igihe ati “Mu myaka ine ishize umuntu yashoboraga gutungwa n’aya makariso gusa kuko abakobwa benshi bari bakiyaharaye ariko ubu uko imyaka igenda ishira ubona barayahararutswe cyane, ku buryo nta muntu wavuga ko ariyo agicuruza yonyine kuko hari n’ubwo mara n’amezi abiri nta mukobwa uyimbajije.

Benshi mu bacuruzi bakomeje bavuga ko aya makariso atagiharawe nka mbere kuko ubu wamara n’ amezi 5 nta n’uyikubajije n’ igiciro cyayo .bivugwa ko nta bakiriya bakibona .

Aya makariso kandi yaje kunengwa n’ abasore kubera ko ahindura imiterere y’ umukobwa bigatuma wamukunda kandi haribyo yambariyemo imbere .