Print

Udukingirizo dukorerwa mu Bushinwa ni duto ku bagabo bamwe bo muri Zimbabwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 March 2018 Yasuwe: 1533

Minisitiri w’ Ubuzima mu gihugu cya Zimbabwe David Parirenyatwa, yashishikarije ba rwiyemezamirimo gutangira gukora udukingirizo kuko utwo igihugu gikura hanze tudasubiza ibibazo by’ abagabo muri iki gihugu.

Uyu muminisitiri ukiri mushya yabivuze ubwo yatangizaga ku mugaragaro gahunda y’ ubufatanye hagati ya Minisiteri ayoboye n’ urwego rw’ abikorera.

Agakingirizo gakoreshejwe neza ni igisubizo kwirinda inda zitifujwe no mu kwirinda ubwandu bwa Virusi itera SIDA. Minisitiri Parirenyatwa yakomeje avuga ko udukingirizo twinshi iki gihugu gikoresha tuva mu Bushinwa ndetse ko tudakwira bamwe mu bagabo bo muri iki gihugu.

Yagize ati "Nk’ uko mubizi mu magepfo y’ Afurika ubwandu bwa virusi itera SIDA buri hejuru niyo mpamvu tubashishikariza gukoresha agakingirizo haba ku bagabo no ku bagore. Abasore hari udukingirizo baharaye ariko ntitubakwira. Udukingirizo tudukura mu Bushinwa ariko hari abijujuta ko ari duto cyane”.

Yunzemo ati "Dushaka kukirebaho, tugomba kwikorera udukingirizo twacu. Niba ushaka kuba rwiyemezamirimo ukomeye korera udukingirizo aka karere(Afurika y’ amagepfo)”

Muri 2016 udukingirizo miliyoni 109.4 twakwirakwijwe muri Zimbabwe bivuze ko buri mugabo wo muri Zimbabwe yari yemerewe udukingirizo 33 ku mwaka.

Muri Zimbabwe agakingirizo niyo twaro y’ ibanze mu kurinda abaturage icyorezo cya SIDA n’ izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Zimbabwe ni kimwe mu bihugu byo munsi y’ ubutayu bwa Sahara bifite ubwandu bwa virusi itera SIDA kuko SIDA iri ku kigero 13,5% nk’ uko byagaragajwe muri 2016.