Print

Karongi: Ishuri ryemereye umwana kujya kwivuriza iwabo ajya kwiyahura mu Kivu

Yanditwe na: Ubwanditsi 2 March 2018 Yasuwe: 3011

Kageruka Ishimwe Claudette, wigaga mu mwaka wa Gatandatu mu ishuri ryisumbuye rya Mubuga mu Karere ka Karongi, yabwiye ikigo ko adashaka kwivuriza hafi y’ ikigo ko ahubwo ashaka kujya kwivuriza iwabo ikigo kimuhaye uruhushya ajya kwiyahura mu kigo aho kujya kwivuza.

Kuwa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2018, umwarimu wigisha mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu ishuri Ishimwe Kageruka Claudette yigagamo, yagiye kwigisha agasanga hari abanyeshuri badahari maze yitabaza umuyobozi ushinzwe imyitwarire (animatrice) ngo amufashe kumenya aho abo banyeshuri bari.

Uyu ushinzwe imyitwarire ngo yasanze abanyeshuri batandatu b’abakobwa aho barara, ababajije impamvu batagiye kwiga bamusubiza ko barwaye, nawe abasaba ko bajya kwivuza cyangwa bagasubira mu ishuri. Babiri muri abo bahise bajya kwivuza, batatu basubira mu ishuri naho Ishimwe Kageruka Claudette we avuga ko arwaye atajya mu ishuri, kandi ngo adashaka kwivuza aho i Mubuga.

Padiri Musabyimana uyobora Ecole Secondaire Mubuga, avuga ko byabaye ngombwa ko we n’ushinzwe amasomo bajya kureba impamvu badashaka kujya kwiga, bakabaganiriza ariko Kageruka akanga kubyuka ngo ajyane n’abandi kwiga, yanasabwa kujya kwa muganga akanga.

Yakomeje agira ati “Bucyeye twakiganiriyeho nka komite ishinzwe imyitwarire twese dufata icyemezo dore ko umwana yangaga kwivuza kandi avuga ko arwaye, akavuga ko adashaka kwivuriza hano. Twaravuze tuti kuko yakoze ikosa ryo gusuzugura ubuyobozi tumusaba ngo abyuke yivuze cyangwa yige akabyanga, tugiye kumwoherereza ababyeyi bamufashe mu myumvire ariko banamuvuze.”

Akomeza avuga ko Umuyobozi ushinzwe imyitwarire yavuganye n’ababyeyi ba Kageruka wigaga mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG), akabamenyesha ko bamwohereje ndetse bagashaka kumwoherereza itike ariko umwana akababwira ko ayifite.

Nyuma yo guhabwa ibaruwa imwohereza iwabo, Kageruka ngo yafashe moto aho kumujyana ku Kibuye aho yakabaye ategera imodoka, abwira umutwaye ko yerekeje ku rindi vuriro riri hepfo ahitwa Karora.
Padiri Musabyimana avuga ko bitewe n’ubutumwa bugufi umwana yandikiye Se, avuga ko ‘aho kubabaza uwo mubyeyi we amureba, yamubabaza batari kumwe bityo ko agiye kwiyahura’, hari uwo mu muryango wahise aturuka ku Kibuye bagakurikirana bagasanga atagiye kwa muganga ahubwo yakomeje iyo ku Kivu akiyahura.

Yongeraho ko yatunguwe n’urupfu rw’uyu mukobwa kuko nta burara yagiraga ndetse byari ubwa mbere yoherejwe iwabo nk’igihano.

Yagize ati “Imyitwarire ye njye ntacyo nayikemangagaho, ahubwo ruriya rupfu rwe rwarantunguye kuko nta bimenyetso bindi yagaragazaga by’uburara. Nta n’amakosa yandi twagonganiyemo ibyo byari ubwa mbere. Icyemezo cyo kumwohereza ni uko atashakaga kwivuza nicyo nyamukuru.”
Yongeraho ko yari umwana ucecetse cyane bishoboka ko wenda yaba yari afite ikibazo ariko ntagire uwo akibwira. Uyu mukobwa kandi ngo yitabwagaho kuko nta by’ingenzi umunyeshuri yakeneraga yigeze abura ndetse no gusurwa ku ishuri byarakorwaga dore ko no ku cyumweru gishize yasuwe n’abo mu muryango we.

Umurambo wa Kageruka wajyanwe ku bitaro bya Kibuye urapimwa ariko umuyobozi w’ikigo yatangaje ko atabashije kumenya ibisubizo byavuyemo kuko ari umuryango we wamupimishije. Uyu mukobwa yashyinguwe ejo ku wa 1 Werurwe 2018, aho avuka.