Print

Mamelodi Sundowns yamaze gusesekara I Kigali gucakirana na Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 March 2018 Yasuwe: 3585

Ikipe ya Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo izwi nka Masandawana yamaze kugera mu Rwanda aho ije gucakirana na Rayon Sports mu mukino ubanza wa Total Caf Champions League uzabera kuri stade Amahoro ku wa Gatatu.

Masandawana yageze I Kanombe saa moya na makumyabiri za mu gitondo,nyuma yo kunyagira ikipe ya AmaZulu FC ibitego 3-1 mu mukino wa shampiyona wabaye ku munsi w’ejo.

Abakinnyi ba Mamelodi bakerewe gusohoka ku kibuga cy’indege kuko bagombaga kuhagera saaa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu za mu gitondo batinzwa n’imitwaro bazanye cyane ko ari ikipe ikize cyane.

Iyi kipe yatwaye CAF Champions League muri 2016, yazanye abantu bagera kuri 42 barimo abakinnyi,abatoza n’abayobozi ndetse bagomba gucumbika muri Mariott Hotel.

Mamelodi Sundowns ni ubukombe muri Africa

Ikipe ya Rayon Sports igomba kwitondera abakinnyi ba Mamelodi Sundowns barimo Percy Tau,Vilakazi ndetse n’umunya Brazil Nascimento.


Comments

dufitumukiza chadrack 3 March 2018

yew royon yo yavuye mo pe nukuzambya isaso


kagabo 3 March 2018

Hanyuma se urubanza rwa LLB rwararangiye? Cg Rayon Sport nitsindwa bazahita bamanukira mu majyepfo?