Print

Rick Ross yari ahitanywe n’uburwayi Imana ikinga ukuboko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 March 2018 Yasuwe: 856

Umuhanzi William Leonard Roberts II uzwi nka Rick Ross ukomoka muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika yari yishwe n’uburwayi bw’umutima Imana ikinga ukuboko mu ijoro ryo ku wa Kane.

Uyu muraperi w’imyaka 42,ubwo yari mu rugo rwe ahitwa Davie muri Leta ya Florida,yafashwe n’uburwayi bukomeye ndetse bumubuza guhumeka aho byabaye ngombwa ko umuntu wari kumwe nawe ahamagara nimero ya polisi yo muri Amerika 911 ahagana mu ma saa cyenda z’ijoro ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Rick Ross uzwi mu ndirimbo nka Speedin,This is Life,The Boss n’izindi ubu ari mu bitaro aho abaganga basanze arwaye umutima ndetse bahita bamukorera ubutabazi bw’ibanze.

Abo mu muryango we bahakanye amakuru yavugaga ko Rick Ross arembye cyane ndetse ubuzima bwe buteye inkeke,aho bemeje ko ari koroherwa ndetse mu minsi iri imbere azaba yakize.

Rick Ross yarwariye mu rugo iwe mu ijoro ryo ku wa Kane

Benshi mu bahanzi b’inshuti ze nka Snoop Dogg bamwifurije gukira vuba cyane ko mu minsi ishize aribwo yibarutse umwana wa 3.