Print

AS Kigali inganyije na Mukura VS, inanirwa gukura Kiyovu Sports ku mwanya wa mbere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 March 2018 Yasuwe: 1416

Ikipe ya AS Kigali inganyije na Mukura Victory Sports 0-0, ibura amahirwe yo gukura ikipe ya Kiyovu Sports ku mwanya wa mbere wa shampiyona.

Mu mukino umwe w’umunsi wa 13 wa shampiyona wari uteganyijwe kubera kuri stade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu,urangiye amakipe yombi atabashije kwinjiza igitego kuko anganyije 0-0

Mukura VS yakinnye umupira mwiza ndetse yirangayeho kuko iba icyuye amanota 3 y’uyu munsi cyane ko yarushaga AS Kigali.

Mukura yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ariko umusifuzi avuga ko uwatsinze igitego yari yaraririye.

Ikipe ya AS Kigali igumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 23 aho irushwa na Kiyovu Sports inota rimwe mu gihe ikipe ya Rayon Sports nitsinda ku munsi w’ejo mu mukino ifitanye na Espoir,izafata umwanya wa mbere bitewe n’ibitego izatsinda kuko ifite amanota 21 inganya na APR FC.