Print

Davido yasuye abana biga mu ishuri rya muzika ku Nyundo

Yanditwe na: Muhire Jason 4 March 2018 Yasuwe: 859

Umuhanzi Davido wageze mu Rwanda Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 2 Werurwe 2018. Yasuye ishuri ry’ abana biga ibijyanye na muzika ku Nyundo.


Nkuko byari byaramaze gutangazwa ko Davido azatemberezwa ahantu hatandukanye .Yahagurutse mu mujyi wa Kigali yerekeza mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga aho yasuye abana biga mu ishuri rya muzika rya Nyundo .yafashe umwanya muto aganiriza abanyeshuri anabaririmbiraho gato zimwe mu ndirimbo ze bakunda .

Uyu muhanzi yemereye iri shuri inkunga y’amadolari ya Amerika angana n’ibihumbi bitanu (asaga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda), anabemerera ko igihe cyose bamukeneyeho ubufasha mu by’ubumenyi azabubaha.

Biteganyijwe ko Davido narangiza igitaramo mu Rwanda azahita yerekeza Brazzaville muri Congo, Douala muri Cameroun, Niamey muri Niger asoreze i Dakar muri Senegal agikora “30 Billion Africa Tour 2018”

Umuhanzi Dereke ndetse n’ umuraperi Danny Nanone biga ku Nyundo: