Urubuga rwitwa Forbes ryashyize hanze urutonde rw’ abaraperi ku isi bafite amafaranga menshi babikesha umwuga bakora ndetse n’ ibikorwa bishamikiyeho bakora bijyanye no kwiteza imbere bafungura kampanyi zicuruza ibyo kunywa bitandukanye ndetse n’ inyubako zitandukanye zikora ibijyanye no gutunganya filime ndetse no gutungana ibihangano by’ abaririmbyi nibindi bikorwa bitandukanye.
1.Jay z
Umuraperi Shawn Corey Carter uzwi nka Jay Z, yaje ku mwanya wa mbere nyuma yo guhigika abaraperi bagenzi bakomeye barimo Dr Dree ndetse na Puff Daddy , bari basanzwe bayoboye uru rutonde rw’ abaraperi bakize ku isi aho yibitseho agera kuri Miriyoni $900 z’ amadorari .
2. Puff Daddy
Umuraperi Sean Combs uzwi nka Puff Daddy ni umuraperi ndetse akaba n’ umunyemari ucuruza inzoga zitandukanye zirimo CIROC kuri ubu yamaze kujyera kurutonde rw’ abaraperi bafite agatubutse aho afite umutungo ungana n’ miriyoni $825 z’ amadorari .
3.Dr Dree
Umuhanzi Andre Romelle Young uzwi nka Dr Dree akaba ari umuraperi ndetse n’ umugabo utunganya indirimbo mu buryo bw’ amajwi akaba nawe yaje ku rutonde rw’ abaraperi bafite amafaranga menshi ku isi , nyuma yuko akoze ibicuruzwa bitandukanye birimo Beats Electronics yafatanyije na Jimmy Lovine kuri ubu akaba afite miriyoni $770 z’ amadorari akesha ibikorwa bye by’ ubucuruzi.
4.Drake
Umuraperi w’ umunye Canada Aubrey Drake Graham uzwi nka Drake akaba nawe yaje ku rutonde rw’ abahanzi bafite agatubutse nyuma yo gukora indirimbo yise God’s Plane yaje guca agahigo ko kumara igihe kinga n’ ibyumweru 2 iyoboye indirimbo zikunzwe 100 kuri Billboard kuri ubu akaba afite $100 z’ amadorari.
5. Eminem
Umuraperi Marshall Bruce Mathers III uzwi nka Eminem n’ umuhanzi uririmba injyana ya Hip Hop , akaba atunganya n’ indirimbo muburyo bw’ amajwi bikiyongera ho kuba ari umwanditse w’ indirimbo ,yaje guca agahigo ko kuba umuraperi kuri ubu ufite amafaranga menshi mu bahanzi baririmba injyana ya Hip Hip ku isi aho afite agera kuri Miriyoni $100 z’ amadorari y’ amanyamerika.
Uru rutonde rukaba rukora buri mwaka hifashishijwe imitungo bafite aho bateranya ibikora bye ndetse bakareba amafaranga bihagaje babanje kuvana imisoro n’ amahoro bya Leta .