Print

Rwanda: Umugabo yafashe umusaza amusambanyiriza umugore aramukubita bimuviramo urupfu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 5 March 2018 Yasuwe: 5898

Polisi y’ u Rwanda yataye muri yombi umugabo witwa Ntakirutimana ufite imyaka 30 y’ amavuko wakubise umusaza Hassan w’imyaka 70 wo mu murenge wa Rubengera Akagari ka Mataba mu mudugudu wa Gitwa amufatiye ku mugore .

Tariki 4 Werurwe 2018 nibwo umugabo nibwo Ntakirutimana yafashe uyu musaza aramwihanira none mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere umusaza yitabye Imana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Mataba Habumugisha yabwiye Umuseke ko Hassan asanganywe abagore batanu bazwi, harimo umwe bafitanye isezerano ariko ngo bari hafi gutandukanywa.

Uyu mugabo n’umugore we ubu bajyanywe kuri station ya Police i Rubengera naho umurambo wa Hassan Isacar wajyanywe ku kigo nderabuzima.

Muri aka kagari hari abandi bagabo benshi bafite ingeso yo guca inyuma abagore babo nk’uko byagiye bigaragara mbere, hari benshi bafatwa ariko ayo makimbirane agahoshwa n’ubuyobozi, hari n’abacibwa amafaranga kugira ngo bihoshe.

Uyu musaza w’imyaka 70 ngo yari amaze gufatwa kenshi nk’uko umuyobozi w’Akagari abivuga, gusa agaya igikorwa cyo kwihanira cyabayeho kikanaviramo urupfu uyu musaza.