Print

Mugisha Francois yiteguye guhanganira umwanya ubanza mu kibuga muri Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 March 2018 Yasuwe: 898

Umukinnyi Mugisha Francois uzwi nka Master ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports wari umaze iminsi afite imvune,yatangaje ko yiteguye guhanganira umwanya na Yannick Mukunzi,Niyonzima Olivier uzwi nka Seif ndetse na Kwizera Pierrot bakinana hagati mu kibuga.

Master yabanje mu kibuga ku munsi w’ejo

Uyu musore wavunitse mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize,yagarutse mu kibuga ku munsi w’ejo ubwo Rayon Sports yatsindaga Espoir FC ibitego 3-0 aboneraho gutangariza abanyamakuru ko yakize neza kandi yiteguye guhanganira umwanya ubanza mu kibuga.

Yagize ati “Narakize neza ndumva nta kibazo mfite,niyo mpamvu uyu munsi bampaye amahirwe yo kubanza mu kibuga.Niteguye guhanganira umwanya ubanza mu kibuga nubwo bagenzi banjye dukinana ari abahanga cyane.”

Master yakinnye umukino wose ndetse yitwara neza kuko we na Yannick Mukunzi babashije kuniga hagati ha Espoir FC bikarangira bayitsinze ibitego 3-0.

Master yagize ikibazo ku itako rye kuko inyama yatandukanyen’igufwa biba ngombwa ko asabwa kumara igihe adakina cyane ko iyi mvune isaba kuruhuka cyane.