Print

Mukura VS yabwiye FERWAFA ko itazakina nibadahana umusifuzi wabibye igitego

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 March 2018 Yasuwe: 1005

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sports &Loisirs bwandikiye FERWAFA ibamenyesha ko ititeguye gukina umukino wa shampiyona w’umunsi wa 14 nibadafatira ibihano bikomeye umusifuzi Niyonkuru Zephanie wanze igitego cyabo mu mukino bahuriyemo na As Kigali ku munsi wa 13 wa shampiyona.

Ngiyi ibaruwa Mukura VS yandikiye FERWAFA

Muri uyu mukino warangiye ari 0-0, ikipe ya Mukura VS yatsinze igitego ku munota wa 72, nyuma yo guhanahana neza hagati ya Djuma na Mutebi Rashid bikarangira uyu Djuma afunguye amazamu ariko umusifuzi wo ku ruhande agatangaza ko yari yararariye byatumye ubuyobozi bwa MVS bwitabaza FERWAFA.

Amashusho yagaragaje ko Djuma wa Mukura VS ataraririye

Benshi bategereje umwanzuro wa FERWAFA cyane ko iki ari ikirego cya 3 gitanzwe ku basifuzi nyuma y’ibiheruka gutangwa na AS Kigali na APR FC.