Print

Abaturanyi ba Miss Rwanda bavuze ku mibereho n’ imyitwarire bye

Yanditwe na: Muhire Jason 5 March 2018 Yasuwe: 4361

Iradukunda Liliane Nyampinga w’ u Rwanda 2018 abaturanyi be n’ abiganye nawe bavuze ko yari umuntu udakunda kwigaragaza, ndetse ngo nta n’ umuhungu wamuteretaga.

Arangiza amashuri yisumbuye kuri APADE bamwe mu banyeshuri bamuzi bahamya ko atakundaga kwigaragaza mu kigo ndetse ko yari umwana wahoranaga akanyamuneza .

Umwe mu banyeshuri bamuzi Solange yagize ati “ ni wa mukobwa wahoraga ari Smart mu kwambara ndetse no gusubiza mu ishuri , Ikindi twaratunguwe cyane kubona yabaye Nyampinga w’ u Rwanda kuko ubuzima busanzwe ntiyakundaga kwigaragaza cyane .

Izabayo nawe yagize ati “ Byari bitangaje kuba twaramubonye ku rutonde rw’ abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga aho twemeye tudashidikanya ko ashobora kuba Nyampinga w’ u Rwanda kuko yarabikwiye ."

Uwitwa Stiven yagize ati “ Byaradushimishije cyane kuba Iradukunda yarabaye Nyampinga w’ u Rwanda cyane nkanjye wari umuzi kuko yaramfashaga mu masomo cyane kuko nanjye nigaga Tourism hari agasomo bitaga ‘Tourism geography ‘ yansobanuriye ndakumva ndetse tsinda ikizamini ndimuka njya mu wundi mwaka ".

Umucuruzi wa m2u ukorera hafi y’ iwabo mu rugunga yagize ati “ Iradukunda ndamuzi cyane kuko yajyaga aza hano kugura m2u (ya 200frw… cyangwa 300frw) ndetse yari umwana ufite umuco kandi ugira ikinyabupfura nta muhungu nigeze mbona aza kumusura iwabo .

Umuturanyi wa Iradukunda Liliane yagize ati “ njyewe nabwo nari ntabimenye ahubwo ejo namubonye ahise hariya imbere y’ iwabo maze abari hafi aho bahita bavuga ngo uriya mukobwa niwe Miss w’ u Rwanda ndatangara ndavuga nti atuye hano ? nuko na mubonye…. bahita bavuga ngo ni uwo kwa wa mu Mama hariya gusa nshimishwa nuko ari umukobwa utuye mu Rugunga" .

abantu batandukanye bavuga ko nta kintu kibi uyu mukobwa bamuziho dore ko yari umukobwa utarakundaga kwigaragaza cyane mu gace k’ iwabo keretse mu gihe yabaga afashe nka moto agiye ahantu .


Comments

DAVID 6 March 2018

Uyu mwana koko aritonda.Ariko kubera ko yabaye umu STAR,most likely nawe ashobora kuziyandarika.Azagenda isi,amenyane n’abantu benshi,bishobora kuzatuma ahinduka.Aba STARS hafi ya bose barangwa n’ubusambanyi.
Bumva ko aribwo buzima.Nyamara ni bibi kuko bigira ingaruka nyinshi,kandi bibabaza imana.