Print

Perezida Putin yavuze ibintu 2 bizatuma Uburusiya bukoresha intwaro z’ ubumara

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 5 March 2018 Yasuwe: 4621

Perezida w’ Uburusiya Vladmir Putin nyuma yo gutangaza ko isasaha ku isaha intambara ya 3 y’ Isi ishobora gutangira, yakomoje no ku bintu bibiri bishobora gutera Uburusiya kubikura intwaro z’ ubumara.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo NBC Perezida Putin yavuze ko hagize igihugu gitera Uburusiya kigakoresha intwaro z’ ubumara Uburusiya nabwo bwahita bubikura izo bubitse.

Yagize ati “Hari impamvu ebyiri zatuma Uburusiya bukoresha intwaro z’ ubumara: Hagize abatera Uburusiya bagakoresha intwaro z’ Ubumara, cyangwa hagize abakoresha intwaro kirimbuzi bikangira ingaruka ku Leta y’ Uburusiya”

Perezida Putin yatangaje ibi nyuma y’ uko mu cyumweru gishize tariki ya 1 Werurwe ubwo yari imbere y’ Inteko ishinga amategeko y’ igihugu cye ayigezaho ijambo rikuru ry’ umwaka yavuze ko iki gihugu kirimo gutegura kumurika intwaro zigezweho z’ ubumara ndetse anongeraho ko hagize abashotora Uburusiya bwabereka ko buhora buryamiye amajanja.

Yagize ati “Abanzi b’ Uburusiya bibeshye, umwanzi wacu yahita abona ko duhora turyamije amajanja. Abashotora igihugu cyacu, twabereka uburakari ako kanya (immediate reaction)”

Perezida Putin ayoboye Uburusiya kuva mu mwaka 2000 ndetse biteganyijwe ko tariki 18 Werurwe 2018 azatangira kwiyamamariza manda ya kane.

No kuri iyi nshuro niwe uhabwa amahirwe yo gutsinda amatora kuko abo bahanganye bafatwa nk’ abana muri politiki ndetse muri bo hakaba harimo abivugira ko amatora ya Perezida mu Burusiya ari nko kurangiza umuhango kuko Putin itsinzi imuhora hafi.


Comments

BIREKE 6 March 2018

Wowe wiyise PUTIN,ntabwo uzi ko Amerika n’Uburusiya nibarwana isi yose izashira kubera ko noneho bazakoresha atomic bombs.Ibi nibihe isomo abantu bahakana imperuka y’isi.Wabonye ko na PUTIN yavuze ko Intambara ya 3 y’isi ishobora gutangira isaha n’isaha.


Putin 5 March 2018

Putin numuntu wumugabo ntavuga menshi nicyo mukundira. Bazibeshye gato. Bakomeze baze kumutega intwaro mu marembo ye.Nibibeshya gato bagasitara bakarasa.